RFL
Kigali

Nahimana Clemence wamamaye muri Cinema nka Feruje yamuritse Filime 'I Bwiza' amaze imyaka 2 akora-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:6/11/2021 17:17
0


Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021, Nahimana Clemence uzwi nka Feruje yavuze ko iyi filime ye nshya 'I Bwiza' yamutwaye imbaraga nyinshi ndetse imutwara imyaka myinshi yo kuyitegura no kuyitekereza ariko imyaka ibiri ikaba ariyo yari ishize ayikoraho.



Nahimana Clemence ni umuhanzi, umwanditsi w'ikinamico Musekeweya, umunyarwenya uzwi nka Feruje, umukinnyi muri filime 'Umuturanyi' akinamo yitwa Mama Alphonsina, akaba anafite na studio itunganya filimi n'ikinamico yitwa Double C Studio ari nayo yatunganyije iyi filime 'I Bwiza'.

Kuva mu 2018 kugeza ubu, Nahimana Clemence ni inararibonye mu by'umuco n'ubuhanzi mu itsinda ry'urubyiruko rwa Afurika n'uburayi (Culture and Arts young expert at AUEU Youth cooperation Hub). Nyuma y’urugendo rutoroshe ariko rwavuyemo ibyiza gusa, Clemence yavuze ko 'I Bwiza' ari filimi yitezeho umusaruro ukomeye ko guhatanira amaserukiramuco atandukanye.

Nahimana Clemence wamamaye nka Feruje muri filime z'urwenya, yakomeje avuga ko iyi filime ye nshya itazacururizwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube ahubwo ko azashaka uburyo bugezweho icuruzwamo. Yavuze ko amaze imyaka 2 akora kuri filime ye ndende (Feature film) yitwa 'I Bwiza' yakozwe ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y'urubyiruko. 

Ni filime ivuga inkuru y'umukobwa w'umunyabugeni Gatoni Maya ubona imvune z'abahanzi bakizamuka nyamara ibyiza bakora bikagirira umumaro abandi mu gihe bo usanga bahora mu bukene, akiyemeza kurwana urugamba rwo kugira ngo abahanzi batungwe n'ibyo bakora. Muri uru rugamba ahuriramo na byinshi kuko aba ahanganye n'umukire Myasiro.

Integuza y’iyi filime yamaze kujya hanze ikaba igaragaramo Kanoheli Ruth Christmas umugore wihebeye umwuga wo gutunganya indirimbo (Producer) unaherutse kwinjizwa na Riderman mu 'Ibisumizi', akaba agaragara muri iyi filime nk'umwe mu bakinnyi b'imena. Ni filime ikoranye ubuhanga ndetse ikaba ifite amashusho meza, ikaba ari filime itanga ishusho nziza muri sinema nyarwanda.

Nahimana Clemene wamuritse ku mugaragaro filimi ye nshya

Sibomana Gilbert wafashe akanatunganya amashusho y'iyi filime


Kanoheli Ruth Christmas ari mu bakinnyi b'imena b'iyi filime 'I Bwiza'






  

REBA HANO AGACE GATO K'IYI FILIME 'I BWIZA' IGARAGARAMO RUTH KANOHELI










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND