RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Adekunle Gold yatanze ibyishimo, avuga ko umutima unyuzwe nyuma yo gusanganirwa n’inkumi ku rubyiniro

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:6/11/2021 16:02
0


Aya mafoto 50 yonyine ni yo afite ubusobanuro bw’ibyaraye bibereye mu gitaramo cy’imbaturamugabo umuhanzi w’umunya-Nigeria Adekunle Gold yakoreye mu mujyi wa Kigali kitabiriwe n'abantu benshi cyane barimo Ange Kagame n'umugabo we.



Ni ibihe bitabonerwa ubusobanuro ubwo aribwo bwose kuko igitaramo cyaraye kibaye ku mugoroba wo kuwa 05 Ugushyingo 2021 kuri Canal Olympia ku Irebero, cyerekanye ko koko abantu b’ingeri zitandukanye bari bakumbuye gukata umuziki. Ni igitaramo cyatangiye ubona ko abanyabirori baturutse impande zitandukanye bambaye bakaberwa ndetse buri uko umuziki wajyagamo bawusamiraga hejuru ku buryo babyinaga imbyino zitandukanye.

Muri aya mafoto ihere ijisho urebe uko ibirori byari byifashe n’uko abahanzi baserutse ku rubyiniro ndetse urebe ukuntu inkumi z’i Kigali zari zabukereye kugeza n’aho zimwe zasanze Adekunle Gold ku rubyiniro.

Mbere y'uko igitaramo gitangira Mutzing yabonekaga buri hamwe


Umwanya wari wateguriwe abanyacyubahiro

Gabiro Guitar yanyuze abantu muri iki gitaramo


Kenny Sol yerekanye ubuhanga bwe muri iki gitaramo


Okkama mu ndirimbo Iyallah yerekanye ko iri ku isonga

Kenny Sol ubwo yaririmbaga indirimbo 'Haso' abantu bahise bayisamira hejuru

Inkumi z'i Kigali zahobeye Adekunle zanga kumurekura

Ange Kagame yari yizihiwe

Ange Kagame yari kumwe n'umugabo we






AMAFOTO: Lewis Ihorindeba - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND