RFL
Kigali

Icyishatse Hervé ukinira REG BBC yasezeranye n’umukunzi we – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/11/2021 11:11
0


Nyuma y’iminsi itatu amwambitse impeta y’urukundo, Icyishatse Hervé ukinira REG BBC yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Niwenshuti Mignone bagiye kubana akaramata.



Ku wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, ni bwo Icyishatse na Mignone basezeranye imbere y’amategeko, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Tariki ya 31 Ukwakira 2021, ni bwo uyu mukinnyi ukinira REG BBC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Mignone, nyuma yo kumusaba kuzamubera umugore akamwemerera.

Icyishatse ni umwe mu bakinnyi bari mu kibuga mu mukino REG yatsinzemo Patriots BBC amanota 64-49, byatumye yegukana igikombe yaherukaga mu myaka ine ishize.

Gusenga, kubaha, kwitanga no gukunda umurimo biri mu byatumye Icyishatse aha umutima we Niwenshuti Mignone.

Aba bombi bateye intambwe ikomeye ibaganisha kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka ine bamaze mu buryohe bw’urukundo.

Ubukwe bwa Icyishatse na Mignone buzaba Tariki ya 18 Ukuboza 2021, ari nabwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa.

Imbere y'amategeko Mignone yemeye kuba umugore wa Icyishatse

Icyishatse yarahiriye imbere y'amategeko kunba umugabo wa Mignone

Icyishatse na Mignone bagiye kurushinga

Icyishatse na Mignone bamaze imyaka Ine bakundana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND