Kigali

Ange Kagame n’umugabo we bitabiriye igitaramo Adekunle Gold yakoreye i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2021 22:57
0


Ange Ingabire Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cya mbere umuhanzi w’umunya-Nigeria Adekunle Gold yakoreye i Kigali.



Saa tatu n’iminota 35’ ni bwo umuhanzi w’umunya-Nigeria Adekunle Gold wari utegerejwe mu gitaramo ‘Movember Fest’ yaserutse ku rubyiniro nyuma y’iminota micye ibyuma yaririmbiyeho bigeragezwa kugira ngo bitange amajwi meza nk’uko yabyifuzaga.

Ageze ku rubyiniro, yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko umutima we unyuzwe ku nshuro ye ya mbere ataramiye mu Rwanda.

Ati “Ni ku nshuro ya mbere nkoreye igitaramo i Kigali, kandi ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali. Mwakoze kuza kunshyigikira. Umutima wanjye uranyuzwe.”

Uyu muhanzi yasabye abantu gufata amafoto n’amashusho ye ubundi bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga uko bashoboye. 

Asoje kuririmba indirimbo ye ya mbere, yatumiye inkumi eshanu ku rubyiniro ‘zizi kubyina neza’ zimufasha kunyura imbaga.

Aba bakobwa bamufashije kuririmba no kubyina indirimbo ye ‘Pretty Girl’ yakoranye na Patoraking yamuhaye igikundiro mu muziki.

Adekunle Gold [AG Baby] ni we wari umuhanzi Mukuru mu gitaramo yakoreye kuri Canal Olympia ku Irebero mu mujyi wa Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021. Ni kimwe mu bitaramo byari byashyuhije Kigali byari bitegerejwe.

Cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko n’abandi bakuze mu myaka bazi neza umuziki w’abahanzi batatu batumiwe muri iki gitaramo cyatewe inkunga na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mutzig.

Adekunle Gol yavuze ko yakozwe ku mutima n’umubare w’abantu bitabiriye iki gitaramo. Avuga ko ashima bikomeye Remmy Lubega Umuyobozi wa RG Consult wamutumiye muri iki gitaramo. 

Uyu muhanzi yavuze ko n’ubwo ari kure yo ku ivuko rye, ariko “aha n’aho ni mu rugo.” Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zirimo 'Gold', 'It is what it is' n'izindi.

Adekunle Gold yabanjirijwe ku rubyiniro na Gabiro Guitar na Kenny Sol

Gabiro Guitar yaririmbye indirimbo ‘Amahirwe’ imaze imyaka umunani isohotse, ‘Koma’ yasohoye mu byumweru bine bishize, ‘Karolina’ yakoranye n’itsinda rya Dream Boys imaze imyaka irenga irindwi. 

Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ‘Byakubera’ yamuhaye igikundiro kidasanzwe mu muziki kugeza.

Gabiro Guitar umwe mu bahanzi bitabiriye Tusker Project Fame, yaririmbye muri iki gitaramo cya ‘Movember Fest’ afashijwe n’itsinda rya Neptunez Band.

Uyu muhanzi aherute gushyira hanze EP ye nshya iriho indirimbo nka ‘Igikwe’ yakoranye na Confy. Ni imwe mu ndirimbo zihariye cyane impeshyi ya 2021.

Iyi ndirimbo ‘Igikwe’ yayiririmbye muri iki gitaramo, abanyabirori bajya ibicu. Producer Niz Beatz wakoze iyi ndirimbo aherutse kubwira INYARWANDA ko yatunguwe n’uburyo yakunzwe ‘kuko nayikoze nk’izindi ndirimbo zose’.

Gabiro Guitar yakorewe mu ngata n’umuhanzi Kenny Sol

Kenny Sol ageze ku rubyiniro, imvura yacuncumutse benshi bagira ubwoba bw’uko ishobora kurogoya igitaramo ariko siko byagenze kuko yahise ihita.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi ahereye kuri ‘Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Agafire’, ‘Haso’ yakunzwe cyane n’izindi. Yaririmbaga abwira abitabiriye igitaramo ko abakunda.

Mu gitaramo hagati, Kenny Sol yavuze ko afitiye uruhisho abitabiriye iki gitaramo maze aha umwanya umuhanzi Okkama uzwi mu ndirimbo zitandukanye. Aba bahanzi bombi bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

Okkama amaze iminsi aca ibintu muri Kigali, aho azwi mu ndirimbo zirimo ‘Toto’, ‘Iyallah’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bashya batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda.

Adekunle Gold yavuze ko umutima we unyuzwe nyuma yo gukorera igitaramo cy’urwibutso mu Rwanda



Adekunle yavuze ko nubwo atari ku ivuko rye, ariko mu Rwanda ahafata ‘nko mu rugo’ Uyu muhanzi w’umunya-Nigeria yaririmbaga avuga ko yanyuzwe n’ubwitabire bw’abantu bitabiriye igitaramo cye cya mbere i Kigali 


Adekunle yabyinishije inkumi i Kigali, yikura ikote aratarama biratinda


Ange Kagame n’umugabo we bari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo Adekunle Gold yakoreye kuri Canal Olympia ku Irebero

Iki gitaramo cyitabiriwe n’umubare munini wari unyotewe no gutarama nyuma y’igihe kinini kubera Covid-19

Kenny Sol yaririmbye indirimbo ze zakunzwe ahereye kuri ‘Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie


Kenny Sol yashimye abamuhaye umwanya wo kuririmba muri iki gitaramo nyuma y’igihe kinini akora umuziki


Kenny Sol yahaye umwanya umuhanzi Okkama uzwi mu ndirimbo 'Iyalaah'

Kenny Sol yitwaje abaririmbyi bamufashije gususurutsa imbaga binyuze mu ndirimbo ze zirimo ‘Umurego n’izindi


Iki gitaramo MovemberFest cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko n’abandi bizihirwa n’umuziki w’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga


Gabiro Guitar yaririmbye indirimbo ye ‘Igikwe’ yakoranye na Confy, yizihira benshi


Gabiro yavuze ku rubyiniro ashima uko yakiriwe- ni cyo gitaramo cya mbere aririmbyemo nyuma yo gusubukura umuziki


Gabiro yaririmbye asaba abitabiriye igitaramo gufatanya nawe kuririmba indirimbo ze zitandukanye


Byageze aho Gabiro Guitar yikura ikote yari yambaye atanga ibyishimoItsinda rya Neptunez Band ryasusurukije abantu mu ndirimbo zitandukanye muri iki gitaramo

Iri tsinda rikunze kuririmba mu bitaramo birimo Kigali Jazz Junction bitegurwa na RG Consult ari nayo yateguye igitaramo


Iki gitaramo #MovemberFest cyatewe inkunga n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig


Abashyushyarugamba bakaba n’abanyamakuru ba Royal FM ivugira kuri 94.3 Fm, MC Kyle na Mc Vic nibo batangije iki gitaramo


‘MovemberFest’ ni cyo gitaramo cya mbere kibereye mu Rwanda kiririmbyemo umuhanzi w’umunyamahanga kuva ibitaramo byakomorerwa

Itsinda rya Neptunez Band [Dj Berto&Dj Habz] rizwi mu bitaramo bitandukanye ryavanze umuziki w’abahanzi batandukanye mbere y’uko igitaramo gitangira ku mugaragaro

AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND