RFL
Kigali

Djabel, Fitina na Mackenzie mu byamamare byitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wa Migi - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/11/2021 16:24
1


Abakinnyi b’umupira w’amaguru bakinanye n’abo bazamukanye, abanyamakuru ba siporo, abatoza ndetse n’abandi basportif muri rusange, bari mu byamamare byitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma umubyeyi wa Migi witabye Imana azize indwara.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma umubyeyi wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bandirimbako Pascasie, witabye Imana azize uburwayi burimo n’umutima yari amaranye igihe kirekire.

Ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo hasakaye inkuru mbi ko nyina wa Migi yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.

Bandirimbako Pascasie yajyanwe mu bitaro bya CHUK ku cyumweru avuye gusenga, ubwo yumvaga atameze neza mu mubiri, abaganga bagerageje kumwitaho ariko ntiyamaze amasaha menshi aza gushiramo umwuka.

Mu muhango wo guherekeza uyu mubyeyi watabarutse ku myaka 63 y’amavuko, hagaragayemo ibyamamare bitandukanye n’abandi basportif bari baje gufata mu mugongo Migi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire ndetse n’amakipe atandukanye mu Rwanda, no kwihanganisha umuryango we uri mu bwigunge.

Uyu muhango wagaragayemo abakinnyi ba APR FC, bayobowe na kapiteni Manishimwe Djabel, Ombolenga Fitina, Nsabimana Aimable na Blaise Itangishaka, Nizigiyimana Kharim Mackenzie wa Rayon Sports, na Benedata Janvier wa AS Kigali.

Mu batoza bari bitabiriye uyu muhango, harimo Ruremesha Emmanuel wa Mukura na Rwaka Claude wa Kiyovu Sports.

Hari kandi abafana b’amakipe yakiniye, arimo APR FC, Kiyovu Sports, Aba-Rayon Sports nabo bari baje  ndetse n’aba Police FC bari bitabiriye.

Mu banyamakuru bari bagiye gusezera ku mubyeyi wa Migi, Harimo Bugingo Fidele ukorera Imvaho Nshya, Safari Garçon Jr wa Inyarwanda Ltd, Sadi Habimana wa IGIHE na Ariane Uwamahoro.

Mu butumwa yatanze nyuma yo guherekeza umubyeyi we uruhukiye mu irimbi ry’i Nyamirambo, Migi yavuze ko ashimiye buri wese witanze akaza kumufata mu mugongo mu byago yagize n’umuryango we by’umwihariko aba-Sportif.

Yagize ati”Mu by’ukuri ndashimira abantu bose baje kudufata mu mugongo, aba-Sportif bari benshi cyane, ariko by’umwihariko ngashimira mwe banyamakuru twabanye guhera mu gitondo gahunda itangiye kugeza aya masaha tuvuye gushyingura, mwatubaye hafi cyane, ndashimira kandi abasportif baje kudufata mu mugongo, ibi ni ibyago bya buri wese, uyu munsi ni Migi ejo n’undi, gufashanya ni wo muco w’abanyarwanda ndabashimira cyane.

“By’umwihariko ndashimira ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwaje kutuba hafi, ndashimira abafana ba APR FC bakomeje kunyereka urukundo, na n’uyu munsi aho ndi mba niyumva nk’umunyamuryango wa APR FC, ndashimira n’umutoza wa Mukura n’abandi batabashije kuhaboneka kubw’impamvu runaka, ariko ndabizi batuzirikanaga, ndashimira abatwoherereje ubutumwa mu buryo butandukanye, twishimye cyane, yego twabuze umubyeyi ariko namwe turabafite, abasportif barahari ndizera ko nta kibazo tuzagira”.

Migi kuri ubu akinira KMC yo muri Tanzania nyuma yo kuva muri APR FC yakiniye igihe kirekire, mu gihe murumuna we, Mbonyingabo Regis akinira Kiyovu Sport.

Kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel yari yagiye gufata mu mugongo Migi wabuze umubyeyi  

Nizigiyimana Karim Mackenzie ukinira Rayon Sports mu batabaye Migi

Ombolenga Fitina yari yitabiriye uyu muhango

Nsabimana Aimable wakinanye na Migi yari yagiye kumutabara

Benedata Janvier ukinira AS Kigali yari mu muhango wo gusezera umubyeyi wa Migi

Ruremesha Emmanuel utoza Mukura yari mu muhango wo guherekeza umubyeyi wa Migi

Abanyamakuru Sadi Habimana na Safari Garçon Jr bari bagiye gufata mu mugongo Migi

Perezida w'abafana ba Police FC, Vandame, yari yatabaye Migi

Minani Hemed wo muri Kiyovu Sport yari yagiye gufata mu mugongo Migi n'umuryango we

Abafana ba Kiyovu Sport bari bitabiriye uyu muhango

Rwarutabura ufana Rayon Sports yari mu batabaye Migi

Migi yashimiye byimazeyo buri wese witanze akaba hafi y'umuryango we muri ibi bihe bigoye barimo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyongira Jean Damascene 2 years ago
    Migi niyihangane akomere, Imana imukunze kuturusha gusa abapfuye bizeye twizeyeko tuzongera tukababona!!!Our capten wibihe byose .nkabafana ba Apr FC turamwihanganishije twese niyo nzira





Inyarwanda BACKGROUND