RFL
Kigali

InyaRwanda Music: Indirimbo ‘Amashu’ ya Chris Eazy iyoboye urutonde ikurikiwe n’izabarimo Meddy na Bruce Melodie

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/11/2021 17:13
1


Amashu ni indirimbo yasohotse mubihe abantu bari banyotewe kubyina ndetse isohoka abenshi banyotewe nayo, bitewe n’uburyo abantu bibazaga ukuntu Amashu asanzwe yo kurya yitirirwa indirimbo ndetse iza no kuba nziza kubazi kuwukata.



Indirimbo ‘Amashu’ iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music imaze ibyumweru bibiri isohotse, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 300 kuri youtube ndetse yakunzwe n’abarenga ibihumbi 9 bakoresheje akamenyetso. Iyi ndirimbo iriho ibitekerezo birenga 900 byiganjemo cyane abakunze iyi ndirimbo mu buryo budasanzwe.

Iyi ndirimbo ikunzwe cyane imaze kugaragaza ubuhanga bw’uyu munyempano utangaje Chris Eazy umaze kwigarurira abakunzi b’umuziki nyarwanda, nyuma yo guhindura injyana akisanga muyo ajyanye nayo.

Urutonde rw’indirimbo 15 ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com, aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi yose uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

Aya majwi yari menshi cyane ariko bitewe n’uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk'aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa, ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n’ubundi b’umuziki nyarwanda.


Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

  KANDA HANO UREBE INDIRIMBO AMASHU YA CHRIS EAZY












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Naomi2 years ago
    gusa uyumwana wumuhungu arashoboye cyane indirimbo ze ziri guhatanacyane nakomerezo nacike nege.





Inyarwanda BACKGROUND