Kigali

Yabasezereye shishi itabona! Ukuri ku bikwasi Bruce Melodie yajombye Juno Kizigenza na Kenny Sol kugiye kugaragara!

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/11/2021 19:50
0


Abahanzi bari kugarukwaho cyane mu ruhando rw’umuziki nyarwanda barimo Bruce Melodie ugiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, Kenny Sol na Juno Kizigenza amacenga bahererekanije bakanasa n’abahuma amaso abafana, asa nk’aho agiye kujya hanze.



Bruce Melodie muri Gicurasi umwaka wa 2020 nibwo yatangije gahunda yo gufasha abahanzi ahita anasinyisha abarimo Juno Kizigenza na Kenny Sol byemejwe ko yari ay’umwaka umwe, rwagati muri 2021 yageze ku musozo aba bahanzi basezererwa shishi itabona;

Hatangira kuvugwa byinshi birimo ko atari ukurangira gusa ahubwo hari n’ibindi bibazo bagiye bagirana, birimo kuba Bruce Melodie yaba atarashakaga ko bazamuka ngo bagere kure, biza guhuhurwa n’uko uwitwa Kenny Sol yahise ashyira indirimbo hanze yitwa ‘Hustle’.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikana avugamo ibintu bitandukanye by’ubuzima bugoye benshi bemeje ko ari gusangiza isi ibihe bikomeye yagiriye mu gukorana n’Igitangaza, nk’aho yumvikana agira ati:”Ndimo ndashakira ubwamamare mu bantu bantega ibikwasi ngo mbyicarire.”

Benshi bagiye bemeza ko rwose hano yavugaga igitangaza, nyamara yaba Bruce Melodie na Kenny Sol ntibigeze bemeza ko haba hari ikibazo bagiranye. Mu Kiganiro Kenny Sol yagiranye n’INYARWANDA mu minsi micye ishize ubwo yiteguraga gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Say My Name’, abajijwe kuri iyi ngingo yo gutandukana n’Igitangaza by’umwihariko na Bruce Melodie, yagize ati:”Nta kintu na kimwe bizahungabanya ku muziki wanjye ndetse si nabo batumye menyana n’abakora indirimbo z’amajwi, yaba n’iz’amashusho nzakomeza gukora nk’uko bisanzwe.”

Yongeraho ati:”Yego byari byiza kugira umuntu ushobora rimwe na rimwe gushora mu bikorwa byawe ariwe Bruce ariko nta kibazo kuba twaratandukanye.” Ku kijyanye no kuba yaba yaravuze Bruce mu ndirimbo ‘Hustle’ yabihungiye kure avuga ko indirimbo ntaho ihuriye no kuba yaratandukanye na Bruce.

Kugeza ubu mu Rwanda hategerejwe igitaramo cy’amateka gikomeje kwamamazwa imbere mu gihugu no hanze yacyo mu byamamare binyuranye birimo Harmonize, Eddy Kenzo, Ben Pol, Ykee Benda, Miss Ishimwe Naomie, Kate Bashabe n’abandi banyuranye bavuga ko ari intambwe ikomeye kandi ikwiye gushyigikirwa n’abafana bakitabira.

Abahanzi batari bacye bazashyigikira umuhanzi muri iki gitaramo kizabera muri Kigali Arena, barimo Riderman umuraperi ufatwa nk’umwami w’injyana ya Hip Hop ndetse Bruce Melodie ubwo yari mu kiganiro kuri Kiss FM kuri  uyu mugoroba yemeje ko atewe ishema no kuba Riderzo azamushyigikira muri iki gitaramo, kandi yarakuze amufana n’ubu kandi ahora abimubwira.

Harimo kandi Bull dogg, Niyo Bosco, Papa Cyangwe, Mike Kayihura, Christopher, Alyn Sano kimwe n’aba Dj barimo Marnaud n’itorero ryitwa Inganzo Ngari n’urutonde rukomeza kwaguka umunota ku wundi ku buryo kugera ku munota wa nyuma wo kuwa 06 Ugushyingo 2021, ubwo igitaramo kizaba kirimbanije hakiyongeraho abandi.

Gusa mu gihe Juno Kizigenza watangaje ko yamaze kugura itike yo kuzitabira kino gitaramo, anashishikariza abandi kukitabira mu mashusho mato  agira ati:”Mumeze mute ni Juno Kizigenza rutwitsi muzi nagira ngo mbamenyeshe ko Sogokuru wanjye Bruce Melodie Igitangaza afite igitaramo kuri uyu wa gatandatu muri Kigali Arena, muze tujye mbere tumufashe tuhuze.”

Yongera kuri aya mashusho ubutumwa bugira buti:”Imyaka 10 y’ubudashyikirwa, Imyaka 10 y’izitwika zikurikirwa n’izitwika #10yearsOfBruceMelodie nkurase amashimwe Bruce Melodie namaze kugura ‘ticket’ yanjye, namwe nizere ko ari uko.” Ubu butumwa bwose bugaragaza ko Juno adafite umwanya wo kuririmba muri iki gitaramo cyeretse bibaye bitunguranye.

Mu minsi ishize, ubwo Bruce Melodie yahabwaga igikombe cya Kiss Summer Awards cy’umuhanzi witwaye neza mu mpeshyi ya 2021, yavuze ko igikombe ahawe cyari gikwiye Juno ndetse yumva yakimuha. Ni ibintu abantu bakiriye nk’ibisanzwe byo kumvikanisha ko Juno yakoze, nyamara hari indi nguni ihari yo kuba yaba yaramujinyoraga byo kuvuga ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi, icyo Juno yakora cyose atamucaho.

Ibi byose ariko yaba ibyaririmbwe na Kenny Sol witezwe mu gitaramo gikomeye kizakubera kuri Canal Olympia avuga ko aricyo cya mbere gikomeye agiye kugaragaramo, aho azagusangira urubyiniro n’umunyabigwi mu muziki ukomoka muri Nigeria Adekunle Gold na Gabiro Guitar kimwe na Juno Kizigenza wita Bruce Melodie Sogokuru, iby’imibanire yabo myiza cyangwa mibi biraza kujya ku karubanda kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2021.

Mu gihe Kenny Sol wanakoranye indirimbo na Bruce Melodie yishimiwe na benshi yitwa ‘Ikinyafu’ na Juno ukomeje kubica bigacika mu ndirimbo zinyuranye baba batagaragaye ku rubyiniro rw’igitaramo gihanzwe amaso n’Akerere k’ibiyaga bigari kose, amahirwe menshi araba ari uko aba bahanzi uko ari batatu baba bafitanye ibibazo bikomeye n’ubwo bose baryumyeho bakarenzaho.  

Bruce Melodie kugeza ubu ntaratumira abana yafashijeho mu muziki, ibintu bica amarenga y'agatotsi mu mubano wabo.

Juno aherutse gusa n’uvugirwaho Bruce Melodie n’ubwo bamwe basa n’ababifashe gusa no kumutakagiza nyamara ijambo rimwe riba rihishe

Kenny Sol akimara gutandukana na Bruce Melodie yahise ashyira hanze indirimbo benshi bavuze ko ikubiyemo ibikomere yakuye mu gitangaza

    







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND