Kigali

Adekunle Gold yakomoje kuri Simi no gushora imari mu Rwanda anahishura ko yihebeye ubugeni kuruta umuziki

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/11/2021 10:26
0


Umuhanzi ukomoka muri Nigeri, Adekunle Kisoko uzwi nka Adekunle Gold wanamwita AG Baby yahakanye amakuru y’ubutwari yari yarirase, akomoza ku bijyanye no kuba yashora imari mu Rwanda, n'ibyo yagiye arwumvaho mbere y'uko arugeramo. Yanahishuye ko yihebeye ubugeni kuruta umuziki.



Adekunle Gold yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 03 Ugushyingo 2021 aho yaje gukora igitaramo cyateguwe na RG ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2021, yatangaje ko ashobora kuba yashora mu Rwanda ariko anasa n'uca amarenga y'uko nyuma y’igitaramo yazafata umwanya wo gutembera.

Yatangiye kuri iyi ngingo ijyanye no kugura ubutaka cyangwa gushora asa n'utebya ubundi yinjira neza mu cyo bimusaba, anaboneraho gusobanura ibyo yari azi ku Rwanda ati:”Nimubumera ubuntu (ubutak) ariko nyine ndavuga birashoka gusa biransaba kubanza kuhatembera. U Rwanda rero nagiye numva ko ari igihugu cyuje icyizere muri Africa, rugizwe n’imisozi kandi n’uburyo Guverinoma  yaho ari indashyikirwa.”

Abajijwe ku bijyanye n’amakuru avuga ko yaba yaraguze imodoka ya mbere afite imyaka 12 akayigura amafaranga akoreshwa muri Nigeria agera ku bihumbi 450, mu manyarwanda akaba agera kuri Miliyoni 1.1, ntiyifuje kugira icyo abivugaho ati: ”Uwo ntabwo ari njyewe.” Nyamara mu mwaka wa 2016 yari yatangarije ikinyamakuru Punchng.com ko iyi modoka yayiguze akayikoresha imyaka 2.

Amakuru avuga ko iyo modica yaje kwangizwa n’inshuti ye, ubwe akayitunganya akayigurisha ku giciro kiri hasi gato y'icyo yari yayiguze. Adekunle wasoje amasomo ya kaminuza mu bijyanye n’ubugeni (graphic design), yemeje ko abikunda cyane kurusha ibindi byose kandi n’ubu akibikora.

Yagize ati:” Ariko ndi umuntu wihebeye ibijyanye n’ubugeni kurusha ibindi byose kuko nabukoze mbere y'uko ntangira umuziki n’ubu kandi ndacyabukunda  ku buryo nikorera ibintu byose ubwanjye binyamamaza (posters).”

Adekunle yanaboneyeho gutangaza ko kugeza ubu umugore we Simi w’umuhanzikazi nawe babanye mu mwaka wa 2019 banafitanye umwana umwe w’umukobwa ndetse bose akaba ari abanyamwuga kuba ari abanyamuziki bityo ko ntacyo bishobora guhungabanya ku mibanire yabo kimwe n’imibereho y’urubyaro rwabo.

Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2021 Adekunle ategerejwe mu gitaramo cy’amateka kibera ku musozi wa Rebero ahantu hamaze kumenyerwa mu kwakira ibitaramo by’umwihariko kuva hakoroshywa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Muri iki kitaramo kiri bwitabirwe n'abandi bahanzi b'abanyarwanda barimo Gabiro Gutar na Kenny Sol.  


Adekunle Gold utegerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Gatanu kuri Canal Olympia

Simi hamwe n'umugabo we Adekunle wemeza ko kuba bose ari abanyamuziki nta kibazo na kimwe byagira ku muryango kimwe n'umwana wabo

Adekunle ni uku yari ameze mu mwaka wa 2019, n'ubwo yabihakanye ariko amakuru avuga ko ku myaka 12 yari atunze imodoka ye bwite








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND