Nakuze numva ko iyo uyambaye udafite umugabo ugumirwa! Byagenze gute ngo ikanzu y'ubukwe ibe ikinamico yo 'Gutwika' ku bahanzi ?

Imyidagaduro - 04/11/2021 3:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Nakuze numva ko iyo uyambaye udafite umugabo ugumirwa! Byagenze gute ngo ikanzu y'ubukwe ibe ikinamico yo 'Gutwika' ku bahanzi ?

Ubukwe ni kimwe mu birori byizihizwa ku buryo bukomeye cyane. Ubufite abwitegura mu buryo buhagije ndetse agashaka n’imyambaro yabugenewe, mu bihugu byinshi usanga abageni bambaye amakanzu y’umweru bikaba bimaze kuba umuco.

Mu myaka yose mu bihe bitandukanye ikanzu yambarwa ku munsi w'ubuke iba idasanzwe ndetse ifite umwihariko wayo bitewe n'uko aba ari umunsi ukomeye umugeni aba agiye kugira mu buzima bwe. Ikanzu y'abageni isigaye yarabaye ikinamico ku bahanzi aho babyita gutwika nyamara mu bike byashize ni ikanzu umukobwa wese yatinyaga gupfa kwambara nta mugabo afite, byabaga bigoye cyane kumubona ayambaye na cyane ko byavugwaga ko iyo uyambaye nta mugabo ufite ugumirwa.

Mu gihe cyose nabaga nicaranye na Masenge yambwiraga ko ubukwe ari ikintu cy'ingenzi gikwiye kwitabwaho ndetse ko ari ngombwa cyane kubukora. Yambwiye ko mu buto bwe, nta mukobwa watinyukaga kwambara ikanzu y'ubukwe adafite ubukwe kuko iyo yayambaraga byavugwaga ko nta mugabo azabona.

Gusa n'ubwo bivugwa ko agumirwa, nta mibare cyangwa gihamya yemeza neza niba ibivugwa ari ukuri ijana ku ijana cyane ko mu buhamya buvugwa n'abatandukanye bavuga ko atari ukuri na cyane ko hari n'abakobwa bambaye iyo kanzu babonye abagabo. Birashoboka ko aba kera babwiraga abakobwa ko kwambara agatimba utarashaka byazatuma ugumirwa, babaga bagira ngo bah agaciro uyu mwambaro, ujye wambarwa gusa n'abakobwa bakoze ubukwe.

Uko agatimba katangiye kwambarwa n'ibyamamare mu Rwanda mu bikorwa byo 'gutwika'

Mu 2012 nibwo hagiye hanze amafoto ya Vd Frank n’umuraperikazi witwa Dada Cross, bameze nk’abakoze ubukwe. Vd Frank we yivugiraga ko akundana na Dada Cross ndetse ko basezeranye mu mategeko icyari gisigaye ari indi mihango yagombaga kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abantu bategereje ubukwe baraheba ndetse Dada Cross abyarana n’undi mugabo, biza kumenyekana ko amafoto yagiye hanze yari ayo muri filime yitwa “Tuzibanira " ya Vd Frank.

VD Frank na Dada Cross babeshye ubukwe

Ni benshi bagiye babeshya ubukwe ariko duhereye ku bimaze iminsi bivugwa vuba aha hari ubukwe bw'ikinamico bwa Rocky Kirabiranya n'umukobwa witwa Carmene bwavugishije abantu batari bake nyuma y'imvugo yamurangaga yitwa 'Nta Gikwe'

Rocky Kirabiranya yakomeje kwerekana ko yakoze ubukwe kugeza n'aho yakoreshaga n'inkuru zo muri Bibiliya zivuga ku bukwe ndetse n'uwitwaga umugore wa Rocky Kirabiranya nawe yavugaga ko ari byo yamaze kwambikwa impeta, banaterana imitoma.

Bidaciye kabiri byaje gutahurwa ko ari indirimbo y'umuraperi Papa cyangwe izagaragaramo amashusho y'ubukwe ariko atari ubukwe bwa nyabwo nk'uko Rocky yagendaga abivuga ahantu hatandukanye.

Umuhanzikazi Marina nawe byari bimaze iminsi bivugwa ko yakoze ubukwe n'umuhanzi Yvan Muziki ngo bambariwe n'umuhanzi ukora umuziki wa gakondo Massamba Intore nyamara atari byo ari indirimbo imaze amasaha macye igiye hanze bakoranye.


Habanje kuvugwa ubukwe bwa Marina na Yvan

Kwambara ikanzu y’umweru ku bageni byamamaye muri 1840 mu bukwe bw’umwamikazi Victoria w’u Bwongereza ubwo yari agiye gushyingirwana n’igikomangoma Albert. Uwo munsi yaje yambaye ikanzu yererana.

Victoria ubwo yatihitagamo kwambara ikanzu y’umweru, yashakaga kugaragara nk’umuntu ukeye bitewe n’uko ibara ry’umweru rigaragaza umucyo. Kubera ko yari umuntu uzwi cyane, ibinyamakuru byamwanditseho bituma ya kanzu y’umweru yari yambaye yamamara, abanyamakuru bayivugaho byinshi bayitaka bituma n’abandi bageni batangira kumwigana bakajya bazambara.

Carmene mu gatimba

Byageze mu myaka ya 1900 hari abageni bake bambara amakanzu y’umweru ariko byagiye biba umuco gahoro gahoro kugeza ubwo bikwiriye henshi ku isi, aho umugeni utayambaye ashobora no kwanga kuva iwabo. Amateka y’ikanzu y’umweru yagiye akomera kugeza aho byabaye umuco ku bageni benshi. Icyagiye gihinduka ni uburyo iba ikozwemo ariko ibara ryo ryagumye ari umweru.

Rocky na Carmene babeshye ubukwe

Mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu umwambaro w’abageni ni ikanzu y’umweru izwi nk’agatimba. Uko iminsi igenda ishira imiterere y’iyo kanzu n’uburyo idoze bigenda bihinduka ariko ibara ryo ntirihinduka.

Miss Mwiseneza Josiane aherutse nawe kugaragara yambaye ikanzu y'ubukwe abantu batari bacye ku mbuga nkoranyambaga bibaza niba yaba yarakoze ubukwe mu ibanga, nyuma ariko biza gutahurwa ko ari filime agiye kugaragaramo, nyamara iyi kanzu yayambaye nyuma y'igihe kinini yari amaze yambitswe impeta, ari nato bensì bahereye bakeka ko yakoze ubukwe. Kugeza ubu ubukwe bwe butegerejwe na benshi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO URUGO RUHIRE REMIX YA YVAN MUZIKI MARINA NA MASSAMBA





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...