Umukino w’abakeba bo mu mujyi wa Kigali wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa kabiri, warangiye AS Kigali ikomeje kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’umujyi, inashimangira umwanya wa mbere muri shampiyona nyuma yo kunyagira Kiyovu Sport ibitego 4-0.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021, Primus National League yari
yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri, yarangiye Kiyovu Sport ihawe isomo
rya ruhago ndetse inahabwa ubutumwa ko umujyi wa Kigali uyobowe na AS Kigali
nyuma yo gutsindwa ibitego 4-0.
Nyamara
Kiyovu Sport yari yatangiye ica amarenga ko ishobora kuza kwitwara neza muri
uyu mukino aho mu minota itatu ya mbere rutahizamu Emmanuel Okwi yabonyemo
uburyo bubiri bwo gufungura amazamu ariko ntibyamukundira.
Guhera
ubwo AS Kigali yahise icurika ikibuga ndetse inakosora byihuse amakosa yari
akozwe na Kiyovu Sport, aho ku munota wa 6’ Aboubakar Lawal yakaragiye umupira
Haruna Niyonzima wahise atera ishoti riremereye afungura amazamu, atsindira AS
Kigali igitego cya mbere.
Nyuma
y’iminota ibiri gusa, Haruna yasunikiye umupira Dennis Rukundo wari wacunze uko
umunyezamu Kimenyi Yves ahagaze, atsinda igitego cya kabiri, wavuga ko ari
amakosa ya Kimenyi wari wasohotse cyane agata izamu.
Mu
gihe Kiyovu yibazaga ibiyibayeho mu minota umunani gusa, inagerageza gukosora
kugira ngo igaruke mu mukino, Ishimwe Christian yazamuye umupira n’ukuguru kw’imoso
awutereka ku mutwe wa Lawal wahise atsinda igitego cya gatatu cya AS Kigali ku
munota wa 16.
Imibare
yahise ibana myinshi umutoza Haringingo Francis wa Kiyovu Sport kuko ikipe ye
yari imaze gutsindwa ibitego byinshi kandi hakiri kare.
Ku
munota wa 22’ Mugheni Fabrice wakinaga mu kibuga hagati muri AS Kigali yagize
ikibazo cy’imvune mu ivi, asimburwa na Niyibizi Ramadhan wanigaragaje mu minota
yari isigaye y’umukino.
Kiyovu
Sport yagerageje gukina neza yubaka kugira ngo irebe ko yakwishyura ibitego
yatsinzwe ariko ntibiyikundire.
Ku
munota wa 31 Ntwari Fiacre wari mu izamu rya AS Kigali yarokoye iyi kipe ku
mupira wazamukanwe neza na Okwi awuhindurira mwenewabo Muzamiru Mutyaba,
awuteye mu Nguni Fiacre awukuramo.
Aba
bagande bakomeje kotsa igitutu ubwugarizi bwa AS Kigali ariko iminota 45 y’igice
cya mbere irangira nta gitego babonye ahubwo binjijwe 3.
Kiyovu
yatangiye igice cya kabiri isatira, ikoresha impande zayo cyane, ihiga uburyo
bwose yabona igitego ariko ibyo bagerageje byose birabangira, ntihagira
ikivamo.
Kimenyi
Yves wagaragaje urwego ruri hasi n’amakosa menshi muri uyu mukino, yongeye
gukora ikosa ryatanze igitego ku munota wa 84’ ubwo yatangaga cadeaux kuri Niyibizi
Ramadhan watsinze igitego cya kane cya AS Kigali, cyashyize akadomo ku cyizere
cy’abafana ba Kiyovu cyo kwishyura ibitego batsinzwe n’ubwo n’ubundi byari
bigoye ko babikora.
Sugira
Ernest winjiye mu kibuga asimbura yagerageje amahirwe y’igitego cya gatanu
umukino ugana ku musozo, ariko ishoti rikomeye yateye rigarurwa n’igiti cy’izamu.
Iminota
90 y’umukino yarangiye AS Kigali yegukanye amanota atatu itsinze mukeba wayo
Kiyovu Sport ibitego 4-0, inicara ku mwanya wa mbere muri shampiyona igeze ku munsi
wa kabiri, aho ifite amanota 6/6.
Ku
munsi wa gatatu wa Primus National League uzakinwa nyuma y’umwiherero w’ikipe y’igihugu,
AS Kigali izakina na Gorilla FC, mu gihe Kiyovu Sport izakina na Police FC.
Mu yindi
mikino yabaye, Mukura yanganyije na Gasogi United 1-1 mu karere ka Huye, mu
gihe Gorilla yanganyije na Marines FC 1-1.
Imikino
iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu;
Rutsiro
FC vs Rayon Sports
Police
FC vs Espoir FC
Gicumbi
FC vs Etoile de l’EST
Bugesera
FC vs Etincelles
APR
FC vs Musanze FC
TANGA IGITECYEREZO