Ihuriro ry’ Abanditsi ba filime mu Rwanda RSU [Rwanda Screenwriters Union] ryashimiye umunyamuryango waryo, Mutiganda wa Nkunda wahesheje ishema u Rwanda mu iserukiramuco Mpuzamahanga rya filime, Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO).
Iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Ouagadougou mu
gihugu cya Burkina Faso mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.
Abanyarwanda batatu ni bo bahesheje ishema u Rwanda
muri Fespaco. Barimo Mutiganda wa Nkunda ufite filime ‘Nameless’ yahize izindi mu
cyiciro cy'inyandiko nziza ya filime ndende.
Hari kandi Alliah Fafin watsinze ku bwa filime ye
"Amani" yahize izindi mu cyiciro cya filime ngufi, aho yegukanye
umwanya wa kabiri ndetse na Kantarama Gahigiri, aho filime ye
"Ethereality" yahize izindi mu cyiciro cya filime mpamo ngufi. Uko
ari batatu baherutse gushimwa n’Inteko y’Umuco.
Ku wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, abanyamuryango
b’ihuriro ry’abanditsi ba filime mu Rwanda bahuriye mu Karere ka Rwamagana mu
Ntara y’Iburasirazuba, kuri ‘Film Residency’ Joel Karekezi bashima byihariye
Mutiganda wa Nkunga.
Iki gikorwa iri huriro cyariteguye mu rwego rwo
gushimira no kwifatanya n’uyu musore Mutiganda wa Nkunda kwishimira igihembo
yegukanye cya filime ifite inkuru nziza (Best script) mu cyiciro ‘Feature Film
Competition’ acyesha filime ye yise ‘Nameless’.
Muri uyu muhango, Mutiganda yerekanye kandi anashimira
imbere y’iri huriro itsinda ryamufashije kugira ngo iyi filime igere ku rwego
rwo gutsindira igihembo nk’iki.
Iyi filime irimo abakinnyi nka Yves Kijyana na Colombe
Mukeshimana. Yaboneyeho n'umwanya wo gusobanurira abari aho inzira igoye yanyuzemo
ngo iyi filime ikorwe irangire.
Umuyobozi w’iri huriro, Niyomwungeri Aaron yashimiye
Mutiganda wa Nkunda, by’umwihariko ku rugendo rutoroshye yakoze ngo agere kuri
uru rwego, ashimira abanyamuryango b’iri huriro bakomeje kurihagararira neza
ndetse bagahagararira neza igihugu muri rusange.
Uyu muyobozi yakomeje ashishikariza abanditsi gukomeza gukora inkuru zabo neza kandi bakazijyana mu maserukiramuco ya sinema hirya no hino.
Yabibukije ko mu 2019, umunyarwanda Joël Karekezi ko
yegukanye igihembo kiruta ibindi muri iri serukiramuco abicyesha filime ye yise “Mercy of Jungle” mu
birori byanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.
Icyo gihe u Rwanda rwahawe umwihariko nk’igihugu cyari
umushyitsi w’imena muri iri serukiramuco.
Iki gihembo kiruta ibindi muri iri serukiramuco cya
Étalon de Yennenga Karekezi yatwaye muri 2019 uyu mwaka wa 2021 cyahawe Khadar
Ahmed wo muri Somalia, abicyesha filime yise ‘The Gravedigger’s Wife’ yanditse
akanayobora.
Niyomwungeri kandi yatangije ikitwa umuganda mu banditsi
mu gufashanya kugenzura ikorwa rya filime ku buryo mu 2023 ‘hazaboneka filime
zihagararira u Rwanda muri FESPACO’.
Fespaco ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi
maserukiramuco abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou
muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.
Umuhango wo gushimira Mutiganda wa Nkunda wabereye
muri ‘Film Residency’ ya Joel Karekezi i Rwamagana
Filime ‘Nameless’ ya Mutiganda wa Nkunda yahize izindi
mu cyiciro cy'inyandiko nziza ya filime ndende
Filime "Ethereality" ya Kantarama yahize
izindi mu cyiciro cya filime mpamo ngufi
TANGA IGITECYEREZO