Abakinnyi ba filime b’amazina azwi barimo Kirenga Saphine wamamaye nka Kantengwa muri Seburikoko, Irunga Longin uzwi nka Tukowote muri Bamenya n’abandi, bahurijwe muri filime nshya yitwa “Lost Life”.
Iyi filime yatangiye gukorwa kuva mu Ukuboza 2020,
ikaba igiye kujya hanze guhera tariki 1 Ugushyingo 2021, aho izajya itambuka
kuri Tv10.
Uduce [Episode] tw’iyi filime tuzajya dutambuka buri
wa mbere, hanyuma iyatambutse ku wa Gatatu ikongera gusubiraho ku wa mbere.
Iyi filime iri mu biganza bya kompanyi isanzwe
itunganya filime yitwa ‘Emperor Films Company’ ari nayo imaze umwaka itegura
iyi filime ‘Lost Life’.
‘Lost Life’ ivuga ku mwana w’umukobwa witwa ‘Maya’
urwaza Mama we ku bushobozi bukeya bwabo babagamo, akamujyana kwa muganga
bagasanga arwaye impyiko kandi hakenewe kuzisimbuza.
Ibitaro byemera kumufasha, hashira iminsi micye ibitaro
bikabona impyiko yo kumuha. Mu bari gushaka uko bayiha Mama wa Maya, haza
umugabo w’umukire witwa Theo azanye umwana we Viviane nawe ukeneye impyiko.
Ibitaro bibwira Theo ko bazamufasha ariko binyuze mu
mucyo. Theo arabyanga kuko ntiyumvaga ko umwana we yategereza. Araperereza agasanga
hari umuntu wenda guhabwa impyiko, hanyuma ashimuta umuganga wagombaga gukora
icyo gikorwa [Operation] n’umwana we kugira ngo impyiko ihabwe umwana we ku
ngufu.
Birangira impyiko ihawe umwana we koko. Ku munsi
nyirizina wa ‘operation’ Mama Maya ahasiga ubuzima umwana wa Theo agakira.
Mbabazi Cedrick wanditse iyi filime akanayitunganya, yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi filime ashaka kwerekana ‘rumwe mu ruhande rw’ubuzima tubamo bwa buri munsi’, aho yasobanuraga ko ‘ibitubaho cyangwa imyanzuro dufata rimwe na rimwe sitwe tuba twabigizemo uruhare, rero abatureba singombwa guca imanza bagendeye kubyo babona inyuma.’
Iyi filime yakinnyemo Irunga Longin [Theo], Kirenga
Saphine [Josiane], Umutoniwase Viviane [Viviane], Niwemuto Eugene [Dr’
Rodrigue], Daniel Gaga [Arnold], Umugwaneza Grace [Clara], Uwase Aline [Nina], Rukundo
pacifique [Jack] n'abandi.
Umutoni wase Viviane, wakinnye yitwa Gwiza Viviane
umwana wa Theo wari urwaye impyiko
Kirenga Saphina, wakinnye yitwa Josiane, umugore wa
Theo muri iyi filime
Niwemuto Eugene wakinnye ariwe Dr Rodrigue,
ashimutwa na Theo ngo azahe umwana we impyiko
Maya, umukinnyi w’ingenzi muri filime ‘Lost Life’ aho yatangiye
arira ari mu bibazo
Irunga Rongin, wakinnye ari Theo muri Lost life,
umugabo warwaniye umwana we Viviane ngo abone impyiko
KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME ‘LOST LIFE
TANGA IGITECYEREZO