RFL
Kigali

Kirenga Saphine, Irunga Longin n’abandi bahurijwe muri filime ‘Lost Life’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2021 16:09
1


Abakinnyi ba filime b’amazina azwi barimo Kirenga Saphine wamamaye nka Kantengwa muri Seburikoko, Irunga Longin uzwi nka Tukowote muri Bamenya n’abandi, bahurijwe muri filime nshya yitwa “Lost Life”.



Iyi filime yatangiye gukorwa kuva mu Ukuboza 2020, ikaba igiye kujya hanze guhera tariki 1 Ugushyingo 2021, aho izajya itambuka kuri Tv10.

Uduce [Episode] tw’iyi filime tuzajya dutambuka buri wa mbere, hanyuma iyatambutse ku wa Gatatu ikongera gusubiraho ku wa mbere.

Iyi filime iri mu biganza bya kompanyi isanzwe itunganya filime yitwa ‘Emperor Films Company’ ari nayo imaze umwaka itegura iyi filime ‘Lost Life’.

‘Lost Life’ ivuga ku mwana w’umukobwa witwa ‘Maya’ urwaza Mama we ku bushobozi bukeya bwabo babagamo, akamujyana kwa muganga bagasanga arwaye impyiko kandi hakenewe kuzisimbuza.

Ibitaro byemera kumufasha, hashira iminsi micye ibitaro bikabona impyiko yo kumuha. Mu bari gushaka uko bayiha Mama wa Maya, haza umugabo w’umukire witwa Theo azanye umwana we Viviane nawe ukeneye impyiko.

Ibitaro bibwira Theo ko bazamufasha ariko binyuze mu mucyo. Theo arabyanga kuko ntiyumvaga ko umwana we yategereza. Araperereza agasanga hari umuntu wenda guhabwa impyiko, hanyuma ashimuta umuganga wagombaga gukora icyo gikorwa [Operation] n’umwana we kugira ngo impyiko ihabwe umwana we ku ngufu.

Birangira impyiko ihawe umwana we koko. Ku munsi nyirizina wa ‘operation’ Mama Maya ahasiga ubuzima umwana wa Theo agakira.

Mbabazi Cedrick wanditse iyi filime akanayitunganya, yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi filime ashaka kwerekana ‘rumwe mu ruhande rw’ubuzima tubamo bwa buri munsi’, aho yasobanuraga ko ‘ibitubaho cyangwa imyanzuro dufata rimwe na rimwe sitwe tuba twabigizemo uruhare, rero abatureba singombwa guca imanza bagendeye kubyo babona inyuma.’

Iyi filime yakinnyemo Irunga Longin [Theo], Kirenga Saphine [Josiane], Umutoniwase Viviane [Viviane], Niwemuto Eugene [Dr’ Rodrigue], Daniel Gaga [Arnold], Umugwaneza Grace [Clara], Uwase Aline [Nina], Rukundo pacifique [Jack] n'abandi.


Umutoni wase Viviane, wakinnye yitwa Gwiza Viviane umwana wa Theo wari urwaye impyiko


Kirenga Saphina, wakinnye yitwa Josiane, umugore wa Theo muri iyi filime


Niwemuto Eugene wakinnye ariwe Dr Rodrigue, ashimutwa na Theo ngo azahe umwana we impyiko


Maya, umukinnyi w’ingenzi muri filime ‘Lost Life’ aho yatangiye arira ari mu bibazo


Irunga Rongin, wakinnye ari Theo muri Lost life, umugabo warwaniye umwana we Viviane ngo abone impyiko
KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME ‘LOST LIFE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRADUKUNDA vanessa deborah2 years ago
    byiza cyane mukomereze aho tubarinyuma





Inyarwanda BACKGROUND