Tottenham Hotspur yasezereye umutoza wayo Nuno Espirito Santo nyuma y'amazi ane ahawe akazi.
Ubuyobozi
bw'ikipe ya Tottenham Hotspur bumaze gutangaza ko uwari umutoza wayo Nuno
Espirito Santo bamaze gutandukana ndetse na bagenzi be bakoranaga barimo Lan
Cathro, Rui Barbosa na Antoinio Dias
"Ndabizi
uburyo Nuno n'abo bakoranaga bashakaga kugera ku ntsinzi, gusa nanjye ndicuza
ku buryo dufashe uyu mwanzuro." Fabio Paratici umuyobozi wa Siporo muri
Tottenham Hotspur aganira n'itangazamakuru. "Nuno ni umugabo w'umunyakuri
kandi azamya guhabwa ikaze hano. Namushimira ndetse nabo bakoranye tukanamwifuriza
amahirwe mu gihe kiri imbere."
Nuno yari amaze amezi ane atoza Spurs
Nuno
Espirito Santo asize Tottenham Hotspur ku mwanya wa 8 n'amanota 15 akaba
yarageze muri Tottenham Hotspur avuye muri Wolves yari amazemo igihe.
TANGA IGITECYEREZO