RFL
Kigali

Tottenham Hotspur yirukanye Umutoza wayo nyuma y'amezi ane ahawe akazi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/11/2021 12:28
0


Tottenham Hotspur yasezereye umutoza wayo Nuno Espirito Santo nyuma y'amazi ane ahawe akazi.



Ubuyobozi bw'ikipe ya Tottenham Hotspur bumaze gutangaza ko uwari umutoza wayo Nuno Espirito Santo bamaze gutandukana ndetse na bagenzi be bakoranaga barimo Lan Cathro, Rui Barbosa na Antoinio Dias

"Ndabizi uburyo Nuno n'abo bakoranaga bashakaga kugera ku ntsinzi, gusa nanjye ndicuza ku buryo dufashe uyu mwanzuro." Fabio Paratici umuyobozi wa Siporo muri Tottenham Hotspur aganira n'itangazamakuru. "Nuno ni umugabo w'umunyakuri kandi azamya guhabwa ikaze hano. Namushimira ndetse nabo bakoranye tukanamwifuriza amahirwe mu gihe kiri imbere."


Nuno yari amaze amezi ane atoza Spurs 

Nuno Espirito Santo asize Tottenham Hotspur ku mwanya wa 8 n'amanota 15 akaba yarageze muri Tottenham Hotspur avuye muri Wolves yari amazemo igihe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND