Kigali

Serge yavuze uko abahanzi ba gospel bahawe agaciro kuva ku guhabwa amazi kugera ku mafaranga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2021 9:16
0


Umuhanzi umaze imyaka irenga 10 yogeza ubutumwa bwiza, Serge Iyamuremye, yagaragaje ko abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bagiye bahabwa agaciro mu bihe bitandukanye, bava ku guhabwa amazi batumiwe mu bitaramo batangira no guhabwa amafaranga n’ubwo atari menshi.



Yabitangaje mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi aririmbye muri iri serukiramuco. Aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko atewe ishema no kongera gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki nyuma y’igihe kinini.

Serge yabaye umuramyi wa gatatu uririmbye muri Iwacu Muzika Festival nyuma ya Israel Mbonyi witegura gusohora Album ‘Icyambu’ na Aline Gahongayire uri gutegura Album ye nshya.

Serge, ni umuhanzi w’umuhanga udashidikanwaho na benshi. Umuziki we wumvikanye mu mitima ya benshi kuva mu 2012 kugeza n’ubu. Ni inzira avuga ko ashikamyemo kuko afite Kristo muri we!

Muri iki gitaramo, Iyamuremye yavuze ko imyaka 10 ishize ari mu muziki azi neza urugendo abaramyi bagenze kugira ngo bumvikanishe ko umuziki bakora nawo ubabiza ibyuya bityo ko ukwiye guhabwa agaciro, ubatumiye akabishyura aho kumva ari uguhimbaza Imana gusa.

Uyu muhanzi yavuze ko Gospel yo mu 2012 itandukanye kure na Gospel yo mu 2021 ashingiye ku kuba icyo gihe umuntu yaratumiraga umuhanzi uhimbaza Imana akamuha amazi yo kunywa mu gihe muri iki gihe umuhanzi yishyurwa n’ubwo atari menshi.

Ati “Mbere wajya kuririmba ahantu bakaguhereza amazi yo kunywa [Akubita agatwenge]. Ariko ubu ng’ubu bisa n’aho abantu batangiye gusobanukirwa y’uko umuntu aba yavuye ahantu hatandukanye kugira ngo aba yagera aho agiye gutaramira abantu. Rero, ibintu ntabwo bikiri nka mbere.”

Serge yavuze ko muri iki gihe hari gutegurwa ibikorwa bitandukanye by’umuziki, kandi ko n’abahanzi ba gospel basigaye batekerezwa muri ibi korwa kugira ngo babiririmbemo.

Uyu muhanzi yavuze ko umuziki wa gospel uri kugana aheza cyo kimwe na secular. Ashimangira ko ashimishwa na byinshi, ngo hamwe no kuramya no guhimbaza Imana n'anafaranga araza.

Serge aritegura gusohora Album nshya yise ‘Urugendo’. Muri Iwacu Muzika Festival yifashishije abaririmbyi b’abahanga mu majwi aririmba indirimbo zirimo ‘Yesu agarutse’ yakoranye n’itsinda rya James na Daniella, ‘Biramvura’, ‘Arampagije’ n’izindi.


Serge Iyamuremye yabaye umuramyi wa Gatatu uririmbye muri Iwacu Muzika Festival

Serge yavuze ko abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana batagihabwa amazi gusa mu bitaramo


Uyu muhanzi yagaragaje ko umuziki wa Gospel uri kwaguka

Serge yavuze ko abategura ibikorwa bitandukanye basigaye biyambaza n’abaramyi


Serge yavuze ko kuva mu 2012 yamenye Imana, kandi ko ariho akomora amahoro yo mu mutima


Muri iki gitaramo, Serge yaririmbye ageraho aranicurangira gitari  

Uyu muhanzi agaragaza ko yishimiye kongera gutaramira abafana be n’abakunzi n’umuziki

Serge yaririmbye indirimbo ‘Yesu agarutse’ yakoranye na James na Daniella

KANDA HANO UREBE SERGE IYAMUREMYE YITWAYE MURI IWACU MUZIKA FESTIVAL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND