RFL
Kigali

Abarimo umunyarwandakazi biyerekanye muri ‘bikini’, hatangwa amakamba y’ibanze muri The Miss Globe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2021 17:41
1


Abakobwa 57 bahataniye ikamba rya Miss Globe biyerekanye mu mwambaro uzwi nka ‘Bikini’, hanatangazwa abatsindiye amakamba y’ibanze muri iri rushanwa.



Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu no kuri iki Cyumweru. Iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Tirana mu gihugu cya Albania, rizasozwa tariki 5 Ugushyingo 2021.

Abategura iri rushanwa bifashishije Akanama Nkemurampaka gatanga amanota kuri buri mukobwa, kemeza ko Briarenne wo muri Guyana ari we wahize abandi yambikwa ikamba rya Miss Bikini.

Briarenne yagize amanota 5 kuri 5, ni mu gihe umunyarwandakazi Stella Matutina yagize amanota 4 kuri 5. Mbere y’uko biyerekana muri ‘bikini’ buri mukobwa yanyuraga imbere y’Akanama Nkemurampaka akivugaho mu buryo burambuye.

Abakobwa kandi bahataniye andi makamba y’ibanze atangwa muri iri rushanwa, mbere y’ikamba rinini. Malveen Kaur wo muri Malaysia ni we wegukanye ikamba rya "Head to Head Challenge."

Ni mu gihe Briarenee wo muri Greece ari we wegukanye ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugaragaza impano (Miss Talent).

Kuva ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, abakobwa batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet. 

Umukobwa uzatorwa cyane muri aya matora, azahita abona amahirwe yo kujya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma muri iri rushanwa.

Biranashoboka ko umukobwa uzitwara neza muri iki cyiciro azahita ajya muri batanu ba mbere bazavamo uwambikwa ikamba rya The Miss Globe.

Amatora yo kuri internet ari kubera ku rubuga rw’iri rushanwa The Miss Globe. Gutora wifashisha Smart card, Visa card na Credit Card.

Abategura iri rushanwa bavuga ko ijwi rimwe ringana n’idorali rimwe (1$), kandi ko ijwi rijya ku mukobwa watoye ari uko umaze kwishyura.

Iri rushanwa The Miss Globe ryatangiye gutegurwa mu 1925. Kuri iyi nshuro, rigiye kubera muri Albania, aho ryatangiye tariki 20 Ukwakira 2021 rikaba rizasozwa tariki 5 Ugushyingo 2021 mu birori bizabera mu nyubako ya Opera Theater muri Tirana.

Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura Miss Lorinda Kolgeci wo muri Kosovo wari umaze umwaka yambaye iri kamba.

Stella Matutina uhagarariye u Rwanda muri Miss The Globe yiyerekanye muri ‘Bikini’.



Umukobwa wo muri Guyana yegukanye ikamba rya Miss Bikini

Umukobwa wo muri Greece yegukanye ikamba rya Miss Talent
Umukobwa wo muri Malaysia yegukanye ikamba rya “Head to Head Challenge”








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkunzurwanda2 years ago
    Ndabona ari ubucuruzi,nuko ikigurishwa kitasobanuwe.





Inyarwanda BACKGROUND