Abakobwa 57 bahataniye ikamba rya Miss Globe biyerekanye mu mwambaro uzwi nka ‘Bikini’, hanatangazwa abatsindiye amakamba y’ibanze muri iri rushanwa.
Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu no kuri iki
Cyumweru. Iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Tirana mu gihugu cya Albania,
rizasozwa tariki 5 Ugushyingo 2021.
Abategura iri rushanwa bifashishije Akanama
Nkemurampaka gatanga amanota kuri buri mukobwa, kemeza ko Briarenne wo muri
Guyana ari we wahize abandi yambikwa ikamba rya Miss Bikini.
Briarenne yagize amanota 5 kuri 5, ni mu gihe
umunyarwandakazi Stella Matutina yagize amanota 4 kuri 5. Mbere y’uko
biyerekana muri ‘bikini’ buri mukobwa yanyuraga imbere y’Akanama Nkemurampaka
akivugaho mu buryo burambuye.
Abakobwa kandi bahataniye andi makamba y’ibanze
atangwa muri iri rushanwa, mbere y’ikamba rinini. Malveen Kaur wo muri Malaysia
ni we wegukanye ikamba rya "Head to Head Challenge."
Ni mu gihe Briarenee wo muri Greece ari we wegukanye
ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugaragaza impano (Miss Talent).
Kuva ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, abakobwa batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet.
Umukobwa uzatorwa cyane muri
aya matora, azahita abona amahirwe yo kujya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma
muri iri rushanwa.
Biranashoboka ko umukobwa uzitwara neza muri iki
cyiciro azahita ajya muri batanu ba mbere bazavamo uwambikwa ikamba rya The
Miss Globe.
Amatora yo kuri internet ari kubera ku rubuga rw’iri
rushanwa The Miss Globe. Gutora wifashisha Smart card, Visa card na Credit
Card.
Abategura iri rushanwa bavuga ko ijwi rimwe ringana
n’idorali rimwe (1$), kandi ko ijwi rijya ku mukobwa watoye ari uko umaze
kwishyura.
Iri rushanwa The Miss Globe ryatangiye gutegurwa mu
1925. Kuri iyi nshuro, rigiye kubera muri Albania, aho ryatangiye tariki 20
Ukwakira 2021 rikaba rizasozwa tariki 5 Ugushyingo 2021 mu birori bizabera mu
nyubako ya Opera Theater muri Tirana.
Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura Miss Lorinda Kolgeci wo muri Kosovo wari umaze umwaka yambaye iri kamba.
Stella Matutina uhagarariye u Rwanda muri Miss The Globe yiyerekanye muri ‘Bikini’.
Umukobwa wo muri Guyana yegukanye ikamba rya Miss
Bikini
Umukobwa wo muri Greece yegukanye ikamba rya Miss
Talent
Umukobwa wo muri Malaysia yegukanye ikamba rya “Head
to Head Challenge”
TANGA IGITECYEREZO