RFL
Kigali

Ole yasimbutse kigabo umutego yatezwe n’ubuyobozi bwa Manchester United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/10/2021 22:04
0


Iminota 90 yari ingenzi mu mwuga w’umutoza Ole Gunnar Solskjær ku kibuga cya Tottenham yarangiye ayitwayemo kigabo ndetse ahesha umutekano akazi ke kari mu kaga nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspurs ibitego 3-0 muri Premier League.



Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, mu Bwongereza bakinaga imikino y’umunsi wa 10 yagaragayemo gutungurana cyane ku makipe yari yakiriye.

Umukino wari ingenzi cyane ku bafana ba Manchester United bitewe n’amagambo yari yawubanjirije, warangiye bafite akamwemwe nyuma yo gutsindira Tottenham mu rugo, ikipe ikazamuka ku rutonde rusange rwa shampiyona.

Ubuyobozi bwa Manchester United bwari bwamenyesheje umutoza Ole ko natsindwa na Tottenham nta zindi mvugano ahita asezererwa nta mananiza, gusa siko byagenze kuko yatsinze Tottenham kandi anayirusha gukina neza.

Nubwo Manchester United yari hanze, yari iri ku gitutu cyo guhindura amateka mabi y’umusaruro mubi ikipe imaze iminsi ifite kandi yarashoye amafaranga menshi igura abakinnyi bakomeye bo kuyifasha kwegukana ibikombe.

Manchester United yari yahinduye abakinnyi n’imikinire, yatangiye neza umukino igaragaza inyota y’ibitego, bigaragara ko irusha Tottenham kugera cyane imbere y’izamu.

Umutoza Ole yari yabanje mu kibuga De Gea, Varane, Lindelof, Maguire, MC Tominay, Shaw, Fred, Bisaka, Fernandez, Cavani na Cristiano.

Nyuma yo kwisirisimba kenshi imbere y’izamu rya Tottenham, ku munota wa 39 Cristiano Ronaldo yafunguye amazamu atsindira Manchester United igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Bruno Fernandez.

Iyi kipe y’umutoza Ole yakomeje gukina neza ishaka gutsinda ibindi bitego, irusha Tottenham kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira Manchester United iyoboye umukino ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Manchester United yagarutse mu gice cya kabiri gahunda ari uguhiga ibitego byinshi.

Ku munota wa 64 Manchester United yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Edinson Cavani ku mupira mwiza yahawe na Cristiano Ronaldo.

Nyuma yo kubona ibitego bibiri, Ole yakoze impinduka avana mu kibuga Cristiano asimburwa na Rashford, ndetse na Bruno avamo asimburwa na Matic.

Rashford winjiye mu kibuga asimbuye yatsindiye Manchester United igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 86 ku mupira mwiza yahawe na Matic.

Iminota 90 yarangiye Manchester United yegukanye amanota atatu y’ingenzi yari ikeneye cyane, itsindiye Tottenham mu rugo ibitego 3-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye Manchester United izamuka ku rutonde rwa shampiyona, aho yavuye ku mwanya wa munani yari iriho ijya ku wa gatanu n’amanota 17.

Indi mikino yabaye ku wa gatandatu:

Leicester City 0-2 Arsenal

Liverpool 2-2 Brighton

Burnley 3-1 Brentford

Manchester City 0-2 Crystal Palace

Newcastle United 0-3 Chelsea

Watford 0-1 Southampton

Cristiano na Cavani bafashije Man,United gukura amanota atatu kuri Tottenham

Rashford yatsinze igitego cya gatatu cya Manchester United

Ole yahaye umutekano akazi ke nyuma yo gutsinda Tottenham

Manchester United yakuye intsinzi y'ibitego 3-0 ku kibuga cya Tottenham





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND