Kigali

Miss Mutesi Jolly, Ishimwe Naomie, ShaddyBoo na Muyango bamwe mu bahataniye ibihembo muri 'Rwanda Influencers Awards'

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/10/2021 14:41
0


Nyuma yaho hatagwajwe ko mu Rwanda hagiye gutangirwa ibihembo byise 'Rwanda Influencers Awards' ku nshurom ya mbere, kuri ubu abahatanye mu byiciro bitandukanye bamaze kumenyekana.



Rwanda Influencers Awards ni byo bihembo rukumbi bizaba bigaragaramo ibyamamare mu ngero zitandukanye, haba ibyamamare bivuga rikumvikana kuri Instagram, Twitter, Youtube, Comedy, Radio na Televiziyo. Iyo urebye ibyiciro byateganijwe ubona neza ko ibi bihembo bizahuriza hamwe ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibyamamare mu itangazamakuru, ibyamamare mu muziki, cinema, mu gutegura ibiganiro, mu myambarire ndetse no mu bwiza.


Mu Rwanda hagiye hagaragara ibihembo bitandukanye muri Muzika, Sinema, ariko noneho ni bwo hagiye gutangwa ibihembo bigaragaramo abantu bo mu byiciro  bitandukanye icyarimwe. Ibi bihembo byateguwe na KCN Ltd, bikaba biteganyijwe ko hazabaho ibirori byiswe 'We Share Party' bizatangirwamo ibi bihembo aho byitezwe ko abazabyitabiza bazabanza gutambuka kuri Red Carpet, bagafata ifoto cyangwa bakaba baganiriza itangazamakuru.

Ubundi ijambo 'Share' rikunda gukoreshwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga iyo bashaka gusangiza ubutumwa bwabo ku bandi bantu. Niyo mpamvu ibi ibirori byiswe iryo jambo. Uyu munsi rero taliki 30 Ukwakira 2021 ni bwo hatangajwe abahatanye muri ibi bihembo bya 'Rwanda Influencers Awards'  bizatangwa taliki 18/12/2021.

Dore uko bahatanye mu byiciro bitandukanye:

Abavuga rikumvikana;


-Instagram: MBABAZI Shadia (ShaddyBoo), Bugingo Bonny (JuniorGiti), RUKUNDO Patrick (Paycope) na Uwase Muyango.

-Twitter: Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na ISHIMWE Claude

-Abanyamakuru ba Televiziyo: Luck Nizeyimana, Angeli Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio.

-Abanyamakuru ba Radio: Oswakim, Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi

-Abanyarwenya: Clapton, Joshua, Arthur, Rusine, Japhet na Etienne


-Music: Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody.

-Cinema: Papa Sava, Bamenya, Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Nick dimpoz

-Youtube: Isimbi, Yago, Rose Nishimwe, Dash Dash na Irene Murindahabi

-Fashion: Moshions, Tanga Designer, The trainer, The mackenzies na Joyce Designer


Mu Bwiza (Beauty): Mutesi Jolly, Vanessa, Ishimwe Naomie, Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND