Kigali

KIGALI FIESTA: Itariki y’igitaramo cya Omah Lay mu Rwanda, aho kizabera n'ibiciro byo kwinjira

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/10/2021 9:56
0


Mu minsi micye ishize ni bwo hamenyekanye amakuru y'uko umwe mu bahanzi b'abanya Nigeria bagezweho azakorera igitaramo mu Rwanda, kuri ubu hakaba hamaze gutangazwa itariki, ibiciro, aho kizabera n’abahanzi bandi bazatanga ibyishimo kuri uwo munsi.



Kigali Fiesta ni igitaramo cyateguwe na kompanyi imaze kwamamara mu myidagaduro nyarwanda ya East African Promoters (EAP), kikaba cyaratumiwemo umuhanzi w’umunya Nigeria, Omah Lay, ukiri muto ariko na none ufite igikundiro muri iyi minsi mu ndirimbo zitandukanye mu bice bitandukanye by’isi.

Kuri ubu EAP ikaba yamaze gutangaza ko iki gitaramo kizaba kuwa 13 Ugushyingo muri Kigali Arena, kwinjira ahasanzwe ni ibihumbi 10 Frw ku bazagura amatike mbere n’ibihumbi 15 Frw ku bazagurira amatike ku muryango, mu gihe ahisumbuyeho ari ibihumbi 20 Frw naho ku bazagurira amatike ku muryango bikaba ari ibihumbi 25 Frw. Ni mu gihe kandi ahiyubashye cyane ari ibihumbi 30 Frw ku bazagurira amatike, ku muryango bikaba ibihumbi 35 Frw.

Guhera ku isaha ya saa munani z’umugoroba ni bwo imiryango izaba ifunguye abantu batangiye kwinjira. Uuretse Omah Lay, iki gitarmo kizagaragaramo abandi bahanzi b'abanyarwanda batandukanye barimo Platini P, Bushali, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Ish Kevin na Davis D.

Omah Lay yavutse kuwa 19 Gicurasi 1997 bivuze ko afite imyaka 24. Ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria. Indirimbo ze zatangiye kwigarurira imitima ya benshi guhera muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘You’. Yaje gushyira hanze n'izindi zagiye zishimirwa zirimo ‘Lo Lo’, ‘Damn’, ‘Godly’, ubu agezweho mu yitwa ‘Understand’.

Omah Lay azasangira urubyiniro n'abahanzi banyuranye bakunzwe mu gihugu cy'u Rwanda

Indirimbo za Omah Lay zirakunzwe cyane muri Nigeria no mu bice binyuranye by'isi birimo n'u Rwanda









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND