Kigali

CANAL+ Rwanda yatangiye umushinga wo gutunganya Dekoderi zishaje mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/10/2021 21:21
0


Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, ku kicaro cy'uruganda rwa Enviroserve Rwanda Green park ruherereye mu karere ka Bugesera, habereye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufanye kuri iki kigo ndetse na Canal + Rwanda mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.



Ubu bufatanye bwahuriranye n'ukwezi kwiswe '1 MOIS 1 CANAL + Rwanda yiyemeje gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije bihujwe n’umushinga u Rwanda rwihaye wa Green City, ndetse n’icyerekezo cya 2050.

Ni muri urwo rwego, CANAL+ Rwanda yatangije umushinga mugari wo gukusanya dekoderi zishaje zitakibasha kwakira amashusho yo mu rwego rwo hejuru, kugira ngo zihurizwe hamwe zitunganywe neza. Iyi myanda idakusanyirijwe hamwe ndetse itanitaweho neza, ishobora guteza imyuka ihumanya ikirere, cyangwa se ikajugunywa ahantu habonetse hose, bigatuma byaginza ibidukikije.


Ku va kuri uyu wa mbere tariki 1 Ugushyingo, CANAL+ Rwanda izasaba abafatabuguzi bayo kugarura dekoderi bafite zishaje ku maduka ndetse no ku bacuruzi bemewe, maze izi dekoderi zikusanyirizwe hamwe zoherezwe ku ruganda rwa ‘Enviroserve Rwanda’ bagiranye ubufatanye kuri uyu munsi, kugira ngo zitunganywe.  Ibice bya pulasitike bizajya bigurishwa ubundi bikoreshwe mu zindi nganda, mu gihe ibyuma bizasukurwa bikongera gukoreshwa mu buryo busukuye bugezweho.


Canal+ Rwanda yahisemo gukorana na ‘Enviroserve Rwanda Green Park’ nk’ikigo cy’intangarugero mu gusukura imyanda ya ‘elekitoronike’ muri Afrika y’iburasirazuba.

Tuganira n'umuyobozi wa ‘Enviroserve Rwanda Green Park’ witwa Olivier Mbere, yadutangarije ko bishimiye ubufatanye bagiranye ndetse ko ari iby’agaciro ku bigo byumva ubwiza bwo kubungabunga ibidukikije. Yagize ati" twishimiye ubufatanye twagiranye na Canal+ ibigo byinshi usanga bitita kukijyanye no kubungabunga ibidukikije, ariko kuri ubu Canal + tugiranye ubufatanye kandi tuzanabaha icyemezo gihamya ko ibikoresho bazanye mu Rwanda bitangije ibidukikije."

 

Umuyozi Olivier yerekana imikorere y'uruganda ayoboye

Ku ruhande rw'umuyobozi uhagarariye Canal + mu Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangarije itangazamakuru ko bishimiye ubufatanye bagiranye na Enviroserve Rwanda Green park ndetse no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Yagize ati" ni ibyigiciro gikomeye kugirana ubufatanye n'iki kigo, nk’uko mwabyumvise hari imibare minini y'ibikoresho bizanwa hano bigakira ndetse ibindi bikanga, ariko bikabyazwa undi umusaruro bitangije ibidukikije. Ni muri ubwo buryo natwe twiyemeje kugira uruhare no kwifatanya mu kubungabunga ibidukikije tuzana Decoderi zacu zitagikora, kugira ngo zidateza ikibazo ku bidukikije. Iki gitekerezo cyaturutse mu itsinda ryacu rya Canal + ku isi yose, kugira ngo twumve ko natwe ibidukikije bitureba tugendeye kubyo dukora."


Sophie Tchatchoua ubanza ibumuso ari kumva imikorere y'uruganda 

Uru ruganda rwa ‘Enviroserve Rwanda Green Park’ rufite intego zihariye zo gukusanya no gutunganya imyanda y’ibikoresho bya elekitoronike ariko bitagikora, bakabibyazamo ibizima binyuze mu kubisana cyangwa gufata ibice bibigize bikazakorwamo ibindi bishya.




Decoderi za mbere zapfuye Canal+ yazishyikirije uruganda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND