RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye gutangira gukinwa shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/10/2021 20:49
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ko mu mwaka utaha hazatangira gukinwa shampiyona y’icyiciro cya gatatu ndetse rinamenyesha amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ko hari amakipe azamanuka mu cyiciro cya gatatu hagendewe uko azitwara uyu mwaka.



Mu nama yahuje komite nyobozi ya FERWAFA yabaye tariki ya 22 Ukwakira 2021, yafatiyemo umwanzuro w’itangira ry’icyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

FERWAFA yatangaje ko shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu mupira w'amaguru kizatangira mu mwaka w'imikino wa 2022-23, bityo amakipe azitwara nabi mu cyiciro cya 2 uyu mwaka azamanuka mu cya gatatu.

Iyi shampiyona izajya ikinwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 20.

Hari hashize igihe kirekire abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda basaba ko habaho icyiciro cya gatatu kuko kizafasha abakinnyi bakiri bato kuzamura impano mu mupira w’amaguru.

Ibaruwa y'imyanzuro ya komite ya FERWAFA ishyiraho shampiyona y'icyiciro cya gatatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND