RFL
Kigali

InyaRwanda Music: Indirimbo ‘Kamwe’ yahurijwemo ibyamamare bitandukanye iyoboye urutonde

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:29/10/2021 21:46
0


Indirimbo ‘Kamwe’ kuva ikimara gusohoka, yazamuye amarangamutima ya benshi maze abazi kubyina barawukata karahava bitewe n'uburyo iyi ndirimbo ibyinitsemo, bikayiha umwihariko w’izindi bitewe n'amajwi menshi ayumvikanamo.



Indirimbo ‘Kamwe’ iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music imaze iminsi itandatu isohotse, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 270 ndetse yakunzwe n’abarenga ibihumbi 9 bakoresheje akamenyetso. Iyi ndirimbo iriho ibitekerezo birenga 900 byiganjemo cyane abakunze iyi ndirimbo mu buryo budasanzwe.

Urutonde rw’indirimbo 15 ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com, aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi yose uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

Aya majwi yari menshi cyane ariko bitewe n’uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk'aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa, ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n’ubundi b’umuziki nyarwanda.

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘KAMWE’ IYOBOYE URUTONDE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND