Kigali

Rafiki yasohoye Album yise ‘Tuyorane’ igizwe n’indirimbo 11

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2021 14:06
0


Umuhanzi Rafiki Mazimpaka yashyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, Album ye nshya yise ‘Tuyorane’ igizwe n’indirimbo 11 harimo iyo yakoranye n’umuhanzi wo mu bihe bye Makonikoshwa.



Rafiki avuga ko yabanje gushyira hanze amajwi y’izi ndirimbo, ariko buri nyuma y’ukwezi kumwe azajya asohora amashusho ya buri imwe kuko yamaze kuyafata.

Yabwiye INYARWANDA ko ashima buri muhanzi wamuhaye umusanzu kuri iyi Album by’umwihariko Makonikoshwa wo mu bihe bye.

Ati “Kuri uyu munsi ikintu kinshimishije cyane ni ukuba mu bahanzi twakoranye kuri Album hiyongereyeho Makonikoshwa, akaba ari icyifuzo nari mfite ku mutima.”

Iyi Album yatangiye kuyikoraho kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ayirangiza muri Nyakanga 2021. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko Album ye yayise ‘Tuyorane’ kubera urukumbuzi afitiye abafana be.

Ati “Album nayise 'Tuyorane' kubera urukumbuzi dufitanye n'abafana bacu. Urukumbuzi ruhari hagati yanjye n'abafana. Bikaba byarampaye igitekerezo cyo kwita Album 'Tuyorane'."

Iriho indirimbo 'Hello' yakoranye na B-Threy, 'Duceze', 'Party' yakoranye na Dj Marnaud, 'Icoco', 'Merci', 'Mary Jane' yakoranye na Ras Ngabo, 'Misiyo', Tuyorane' yitiriye Album yakoranye na Makonikoshwa, 'Igikobwa Remix', 'Funga Bouche' na 'Champion' yakoranye na Jado.

Rafiki akomeje gukorana n’Abanyamerika umushinga wa EP (Extended Play) izasohokera muri Amerika.

Iyi Ep n’iya Bruce Lee bamaze igihe bakorana, ndetse iriho indirimbo Bruce Lee yakoranye n'abahanzi batandukanye barimo n’umuhanzikazi ukomeye ku Isi Selena Gomez.

Rafiki avuga ko n’ubwo atazaririmba mu ndirimbo Selena Gomez yakoranye na Bruce Lee, ariko ari ishema kuri we, kuko uyu muhanzikazi ashobora kuzumva uburyo aririmba.

Mu 2008, ni bwo Rafiki yashyize hanze Album ye ya mbere. Kuva icyo gihe ntiyongeye gusohora Album, ahubwo yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye.

KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM Y’UMUHANZI RAFIKI Rafiki yasohoye Album yise ‘Tuyorane’ iriho indirimbo 11


Rafiki yashimye abahanzi, aba Producer n’abandi bamufashije kuri iyi Album ye nshya

Rafiki yavuze ko iyi Album yayise ‘Tuyorane’ kubera urukumbuzi afitiye abafana be







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND