RFL
Kigali

PART 1: Padiri Uwimana yibasiye abanyamwuka basenga basakuza n'abarya abakristo utwabo bababeshya ibitangaza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/10/2021 13:06
2


Byabaye akajagari! Uyu ni Padiri Jean François Uwimana wo muri Diyoseze Gatolika ya Nyundo ariko umaze iminsi abarizwa i Burayi mu gihugu cy'u Budage. Yibasiye abanyamadini barya abakristo utwabo bababeshya ubuhanuzi n'ibitangaza ananenga abantu basenga basakuza bibwira ko ari bwo Imana ibumva.



Padiri Uwimana asanzwe ari umuraperi mu muziki usingiza Imana, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yise 'Gusenga', 'Nyirigira' n'izindi. Nyuma yo  kubisabwa n'abakunzi be, kuri ubu yatangiye gutambutsa inyigisho ku rubuga rwa Youtube zigaruka kuri bamwe mu banyamadini bakora ibyo we yise 'ubutekamitwe'. Yavuze ko bimaze kuba akajagari kuko bigenda byiyongera umunsi ku wundi. Yatangaje ko urugendo atangiye ari mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kugaragaza ukuri kwe ku bintu biharawe muri iyi minsi mu Iyobokamana.

Umutwe w'amagambo w'inyigisho ye ya mbere yawise "Padiri yibasiye abanyamwuka: Gusakuza gusa nta bwenge, nta mutima - Bartimeyo 1 - P.J Fr". Ni inyigisho Padiri Uwimana yanyujije kuri shene ye ya Youtube yise Ultra JFU. Ifite iminota 24 n'amasegonda 45. Urebye ubutumwa bukubiyemo bufite aho buhuriye n'indirimbo ye 'Gusenga' aririmbamo ko hari abantu benshi bibeshya ko kuba basenga nk'abagabo (mu ijwi rya kigabo) cyangwa se basenga nk'abagore (mu ijwi rituje ry'abagore), Imana ishobora kubigenderaho ibasubiza. Ababwira ko Imana ikora uko ishaka "Nta wukanga Imana".


Padiri Uwimana amaze igihe kitari gito abarizwa i Burayi

Ubwo Padiri Uwimana yashyiraga kuri Youtube ikiganiro cye cya mbere, munsi yacyo yashyizeho amagambo agira ati "Yezu ngirira impuhwe! (Mk 10, 46- ...) Buri wese afite uko asabana n'Imana, ariko burya ubujiji ntaho butaba. Imana ni Nyirubwenge yumva amarangamutima yacu ndetse n'ibyo twe ubwacu tutabasha kwivugira, ariko ntiyashyigikira ubujiji; kuko hari ubwo bubyara ubutindahare kubera kutamenya no kudasobanukirwa. Baravuga ngo: "kutiga biragatsindwa". Ntihasenga gusa uwize, hari n'abiga bagera aho bakibeshya ko ari bo bwenge; ni ukwibeshya nyine. 

Ariko na none uwize aba yarize, ntiyayobagurika nk'inkandagirabitabo cyangwa ngo abeshywe nk'abasomesha... iyo 'ujijutse' urasobanukirwa kereka iyo unangiye umutima; ibitari ibyo, mumbabarire kubivuga iyo uri 'injiji' urahuzagurika! Icyizere cy'abasenga ntikikabe ubuhumyi butwawe n'ubujiji. Sinca urubanza ariko sinanabura kuvuga nk'uwagize amahirwe yo kugira icyo menya, mba nshaka gufasha abandi ngo dutekereze maze tugende buri wese uko bimunogeye ariko tutajijinganya cyane cyangwa ngo duhuzagurike cyaneee nk'abari mu mwijima. Ubwenge bufasha umutima kugenda mu nzira neza, umutima ufasha ubwenge kugira icyerekezo. Imana ibaragire".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Padiri Uwimana yadusobanuriye birambuye impamvu yatangiye gukora ibiganiro nk'ibi ku mbuga nkoranyambaga mu gihe yari izo mbuga yajyaga azifashisha gusa mu muziki we. Buhoro buhoro nk'uko tumenyereye ko abapadiri batekereza cyane ndetse bagatangaza n'ibyo baba babanje gutekerezao neza, Padiri Uwimana nawe yanze kuripfana. Bimwe bita kurikocora, ni ko nawe yabikoze yifatira ku gahanga bamwe mu banyamadini. Ati: "gusenga usakuza gusa nta bwenge nta mitima. Hari abasengana icyizere cy'ubucucu ngo gurisha ibyawe ubihe ugusengera urabona byinshi".

Padiri Uwimana yasobanuye uko igitekerezo cyo gukora ibi biganiro cyamujemo. Ati "Yeah just simple, abantu (abakunzi b'indirimbo, abakristu muri rusange cyane cyane abanzi nasomeye misa kenshi) bamaze iminsi bambaza ngo ko amasengesho amaze kuba uruvange, noneho hivanzemo Covid-19 abahanuzi bararumbuka sinakubwira ku buryo abenshi batakimenya gutandukanya inyigisho ziri zo n'izitari ukuri. Bati ko udakunze kurimfana koko uracecetse ntacyo utubwiye kuri aya masengesho?".


Padiri Uwimana yamamaye mu ndirimbo 'Gusega' iri mu njyana ya Hiphop

Uyu mupadiri wihebeye injyana ya Hiphop n'izindi zikunzwe cyane n'urubyiruko, aragira ati: "Nababwiye ko (abafana be) ayo masengesho amenshi ari nta kigenda harimo ubujiji bwinshi, n'agahinda, kwiheba, inzara cyane cyane, noneho igicanga abantu akenshi ni uko abantu bamwe na bamwe nyine bihangishijeho bagashaka ko Imana ikora nkabo neza neza hanyuma babihatiriza mu masengesho bikanga kujyamo ubwo bagakomeza guhuzagurika no gutuma abandi bahuzagurika". 

"Nababwiye ko nimbona umwanya nzajya ngira icyo mbasobanuriraho nk'umuntu wagiye kubyiga. Ariko kuko bikora ku marangamutima ya benshi hari ubwo umuntu aba abiretse ngo batamutera amabuye. Ariko amafuti nyine amafuti ni amafuti kandi abenshi bagenda babona ko amasengesho menshi ameze nko kwishyushya by'abakinnyi ukabira icyuya gusa ugatahira ibyo. Kwishyushya si bibi ariko abenshi birangira badakinnye bigahita biba ibyo wakwita ''passe temps" kokipa (occupe) umwanya, kuko amenshi muri ayo masengesho aba ari uguhata Imana ngo ni ikore icyo abantu bashaka".

"Erega nubwo idukunda si umuntu nkatwe abantu bajye bareka rero guturagura byose aho ngo ni Imana ibibabwiye. Yaduhaye byinshi abasenga bajye bashishoza. Mbese ubwenge umutima n'ukwemera ntibigomba gusigana. Kandi ntitukagondoze Imana. Amarangamutima gusa iyo umuntu adaharaniye ko asumbwa n'icyo Imana igushakaho hari ubwo biba nko kwikirigita ugaseka. Ikibazo rero ari nabyo nyine izo nshuti zanjye zambazaga ayo masengesho aragwiriye. Byabaye akajagari. Ab'injiji rero bakahagwa'.

Padiri Uwimana yakomeje ati "N'ubwo hari n'injiji mu by'Imana zarize (mumbabarire gukoresha iyo mvugo, nabuze indi yoroheje). Ariko na none ibibi birarutana uwize niyo atanyura ahariho yagira uko ahikura bitandukanye n'ukoreshwa na kamere gusa nta bundi buhanga burimo. Ubwo rero nka Padiri nabemereye ko uko nzajya mbona umwanya nzajya ngira icyo mbabwira ku bukristu, ku masengesho, inyigisho, amaturo nayo ya faux yagurisha igitenge uyazane ngusengere Imana izamanura byinshi yongereho ba etage ..."

Yabise abatekamitwe kuko barya imitungo y'abaturage babizeza ibitangaza. Ati "Ni ubujiji rwose n'ababikorera abandi cyangwa bakabibajyanamo ntawatinya kubita ab-escro ariko rero iby'abapfu... nyine biribwa.... Abantu bajye bashishoza. Ni uko nemeye kujya mfasha abantu nyuma y'iby'indirimbo". Ati "Natangiriye ku rugero rwa Bartoromeyo ubwo nzajya nongeraho n'izindi themes (insanganyamatsiko). Ubujiji, kubesha, kwigiza nkana n'ubusambo birakabije mu basenga".

REBA HANO INYIGISHO YA PADIRI UWIMANA YIBASIYEMO ABANYAMADINI N'ABASENGA BASAKUZA


REBA HANO INDIRIMBO 'GUSENGA' INDIRIMBO YA PADIRI UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kai2 years ago
    babwire
  • muneza2 years ago
    jya umbwirira abo bescron wenda bacogora gushuka rubanda. ariko ubwo ikibazo si ireme ry uburezi na none? kuko ndakeka abantu bize neza batashukwa nk uko mbibona bimaze kuba akavuyo.





Inyarwanda BACKGROUND