Kigali

Amaso yaheze mu kirere ku begukanye irushanwa East Africa's Got Talent

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:29/10/2021 10:15
0


Imyaka ibaye ibiri hasojwe irushanwa rya East Africa's Got Talent ryaberaga mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya ku nshuro yaryo ya mbere.



Ni irushanwa ryitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye by'Africa y'Uburasirazuba hagamijwe gushakisha impano mu ngeri zitandukanye hanyuma izo mpano zigafashwa, zigatezwa imbere nk’uko n’andi marushanwa ya Got talent ya Simon Cowell abigenza hirya no hino ku isi.

Ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere, East Africa’s Got Talent yegukanwe n'abana babiri b’abavandimwe bo muri Uganda bari bagize itsinda ryitwa Ester & Ezekiel hari mu kwakira mu 2019. Begukanye iri rushanwa barushize itsinda ry'abana b'abanyarwanda bibumbiye mu itorere Intayoberana.

Igihembo cyo kwegukana iri rushanwa cyari ibihumbi mirongo itanu y'amadolari y'amerika, ni abarirwa kuri miliyoni 50 z'amanyarwanda. Iri tsinda ryibukirwa ku kuntu ryasubiyemo indirimbo ‘When You believe’ ya Mariah Carey na Whitney Houston, ryakomeje gutegereza igihembo batsindiye none imyaka ibaye ibiri.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Facebook, mu kiganiro cy'amajwi baherutse kugenera ababakurikira bagize bati “Kuva wa mugoroba mwadushyigikiraga tugatsinda, twategereje igihembo cyacu turaheba, imyaka ibaye ibiri nta n’umwe mu bategura wigeze yongera no kutuvugisha.”

Aba bana bemeza ko ibi byabagizeho ingaruka cyane ko bari biyemeje gufata amwe mu mafaranga batsindiye bakayafashishamo abatishoboye. Bakomeza bagira bati “Noneho mutekereze ibihe isi yabayemo bya Covid-19, iki ni cyo gihe twari dukeneye ibyatugenewe.”

Uretse kuba abategura iri rushanwa batarishyura abatsindiye igihembo nyamukuru, irushanwa biragoye kwemeza ko rizongera kuba n’igihe rizabera.

Esther na Ezekiel batangaje ko batigeze bahabwa amashilingi miliyoni 184 batsindiye mu irushanwa East Africa’s Got Talent

Aba baririmbyi bavuze ko gutinda guhabwa aya mafaranga byabagizeho ingaruka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND