RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo aritegura kongera kwibaruka impanga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/10/2021 18:04
0


Rutahizamu w’umunya-Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo n’umugore we Georgina Rodriguez baritegura kongera kwibaruka impanga nyuma ya Eva na Matteo bavutse muri Kamena 2017.



Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, yasangije abamukurikira ifoto igaragaza ko we n’umugore we bagiye kongera kwibaruka impanga ku nshuro ya kabiri, arangije yandika munsi ubutumwa bugira buti:

“Twishimiye kubamenyesha ko twitegura kwibaruka impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo, tubategerezanyije amatsiko menshi”.

Ni ku nshuro ya kabiri Cristiano na Georgina bagiye kwibaruka impanga, nyuma ya Eva na Matteo bavutse mu 2017.

Tariki ya 08 Kamena 2017, nibwo Cristiano yibarutse impanga ku nshuro ya mbere, akaba yarabyaye impanga y’umuhungu n’umukobwa, Eva na Matteo, bakaba barakurikiraga Cristiano Jr uyu mukinnyi atabyaranye n’umugore we Georgina Rodriguez.

Ntabwo izi mpanga ari izo Cristiano yabyaranye na Georgina n’ubwo bari bari kumwe babana, ahubwo babyawe n’uwababatwitiye (surrogate).

Nyuma Cristiano na Georgina bahise bibaruka umwana wa mbere hagati yabo,  umukobwa witwa Alana Martina, bituma uyu mukinnyi magingo aya amaze kubyara abana bane, barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Cristiano agiye kwibaruka impanga ku nshuro ya kabiri nyuma ya Eva na Matteo bavutse mu 2017

Matteo na Eva nizo mpanga za mbere za Cristiano

Umuryango wa Cristiano Ronaldo

Cristiano na Geordina baritegura kwibaruka impanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND