RFL
Kigali

Tricia yabwiye Tom Close ko ibyiza bimuranga bituma ahora yifuza kumubyarira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2021 16:12
0


Niyonshuti Ange Tricia, umugore w’umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close], yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, avuga ko indangagaciro ze zituma ahorana inyota yo kumubyarira abameze nkawe.



Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021, Tom Close ari kwakira ubutumwa bw’abantu mu ngeri zitandukanye bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 35.

Ni isabukuru isanze yari amaze kwiyubaka hafi mu nguni zose z’ubuzima. Muri muzika, ari kwitegura gusohora Album. Mu buzima busanzwe, aherutse kwimukira n’umuryango we mu nzu yubatse i Nyamata.

Mu bantu bamwifurije isabukuru nziza ku isonga hari umugore we wifashishije konti ye ya Instagram kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021, yandika avuga yagize amahirwe adasanzwe yo kurushinga na Tom Close.

Ati “Isabakuru nziza shema ryanjye. Imana izandinde kurengwa ngo nibagiwe amahirwe nagize". Avuga ko indangagaciro Tom Close afite zituma ahora yifuza kumubyarira. 

Ati “Umutuzo, ubwenge n'ubuhanga bikuzuye bituma mpora nifuza ku kubyarira kugira ngo Isi tuyuzuze abameze nkawe.”

Yasabye Imana gukomeza guha umugabo we ‘ibyiza byose’ amwibutsa ko amukunda. Ati “Ndagukunda cyane". Imyaka umunani irashize Tom Close arushinze na Ange Tricia. Muri iyo myaka bibarutse abana bane, ariko hari undi umwana biyemeje kurera. 

Ange Tricia yabwiye Tom Close ko ibyiza bimuranga bituma ahora yifuza kumubyarira abameze nkawe


 Kuri uyu wa Kane, Tom Close yizihije isabukuru y’imyaka 35 y’amavuko








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND