RFL
Kigali

MC Tino yabonye Radio yo gukoraho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2021 20:13
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kasirye Martin uzwi nka MC Tino yasinye kontaro yo gutangira gukora kuri KT Radio nyuma y’amezi atanu yari ashize atumvikana kuri Radio.



Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yari amaze iminsi akora ibiganiro bitambuka kuri shene ya Youtube yitwa Dream Tv nyuma y’uko asezeye kuri Radio Country Fm ikorera mu Karere ka Rusizi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2021, yashyize umukono ku masezerano na KT Radio, atatangaje igihe azamara.

Yabwiye INYARWANDA, ko kuva ku wa mbere atangira kumvikana mu kiganiro cyitwa ‘Dunda show’ [Ashobora guhindurira izina] cyo kuva saa kumi z’umugoroba kugera saa moya z’ijoro.

Ni ikiganiro avuga ko cyubakiye ku makuru y’imyidagaduro n’umuziki ugezweho.

Uyu mugabo yakoreye ibitangazamakuru bikomeye birimo Royal FM yakoreye umwaka umwe n’iminsi 10, dore ko yatangiye kuhakora ku wa 19 Mutarama 2020.

Uyu mwaka umwe waje wiyongera ku myaka itatu yahakoze mbere y’uko yerekeza kuri KFM. Bivuze ko yakoreye Royal Fm imyaka ine.

MC Tino yamenyekanye mu itsinda rya TBB, ashinguramo ikirenge atangira gukora umuziki ku giti cye. 

Aherutse gusohora indirimbo 'Ndaje' yaje ikurikira izirimo “Njyewe nawe”, “My Love” yahuriyemo na Javada, “Umurima” yitiriye Album ye n’izindi nyinshi.

MC Tino yashyize umukono kuri kontaro yo gukorera KT Radio

Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri KT Radio, Ngabonziza Dan yakira MC Tino


Umuyobozi wa KT Radio, Prosper Bitembeka yahaye ikaze MC Tino







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND