RFL
Kigali

Dukuzeyezu Pascal yasubiye muri Rutsiro FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/10/2021 7:42
0


Umuzamu Dukuzeyezu Pascal yasubiye mu ikipe ya Rutsiro FC nyuma y'aho bari babanje kunanirwa kumvikana.



Nyuma y'umwaka Dukuzeyezu Pascal yari amaze mu ikipe ya Rutsiro FC, kongera amasezerano byaje kwanga bapfa amafaranga aho ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwabwiraga uyu musore ko bafite amafaranga macye ndetse byatumye Pascal yigarukira muri Kigali gushakisha andi makipe yakomerezamo.

Rutsiro FC nayo ibonye gukomezanya na Dukuzeyezu Pascal bizayigora, yahisemo kwerekeza muri Congo izana umuzamu witwa Tresor wafatwaga nk'umusimbura wa Pascal. Ubwo isoko ryendaga gushyirwaho akadomo ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwongeye kuvugisha Pascal bamusaba ko bamushyira ku rutonde ruzatangwa muri FERWAFA ubundi bakumvikana akagaruka gukina.


Kuri ubu Dukuzeyezu Pascal yamaze gusubira muri Rutsiro FC aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri akinira iyi kipe ndetse yiteguye kongera guhanganira umwanya no gufasha ikipe kugaruka mu myaka myiza. Rutsiro FC yasinyishije bwa mbere Dukuzeyezu Pascal imukuye muri Heroes FC nayo yari imanutse mu cyiciro cya Kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND