RFL
Kigali

USA: Nice Ndatabaye agiye gukora igitaramo gikomeye 'Za mbaraga live concert' yatumiyemo Tumaini, Bigizi na Gikundiro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/10/2021 15:19
0


Nice Ndatabaye watumbagirijwe izina n'indirimbo 'Umbereye Maso' yakoranye na Gentil Misigaro imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 5 kuri YouTube, agiye gukorera bwa mbere igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari igitaramo yise 'Za mbaraga live concert' yatumiyemo abaramyi bari mu bakunzwe cyane.



Iki gitaramo 'Za mbaraga live concert' kizaba ku Cyumweru tariki 31/10/2021 kibere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya IOWA mu mujyi wa Urbandale mu rusengero rwitwa New Hope Assembly of God. Saa Kumi zuzuye z'umugoroba ku isaha yo muri Amerika ni bwo iki gitaramo kizaba gitangiye. Nice Ndatabaye usanzwe utuye muri Canada, ni cyo gitaramo cya mbere agiye gukorera muri Amerika, gusa avuga ko nyuma yacyo azahakorera ibindi byinshi muri Leta zinyuranye ndetse hakaba hari n'ibyo azakorera i Burayi.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Nice Ndatabaye yavuze ko atewe ishema no kuba abashije kwitegurira igitaramo cye bwite muri Amerika nyuma y'uko yari amaze igihe atumirwa yo. Ati "Igitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 31/10/2021 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni igitaramo cya mbere nteguye ku giti cyanjye muri Amerika, mu busanzwe bari basanzwe bantumira, church (Itorero) ikantumira, ..ariko iki ni igitaramo ngiye kwitegurirayo, ni yo concert yanjye ya mbere igiye kubera hariya muri Amerika".

Yavuze ko azaba ari kumwe n'abandi baramyi batandukanye banagaragara ku ifoto yamamaza iki gitaramo. Ati "Tuzaba turi kumwe n'abakozi b'Imana; Rehema Gikundiro uzaba avuye Indiana, hazaba hari Tumaiini Byinshi uzaba avuye Kentucky ndetse tuzaba turi kumwe na Bigizi Gentil (azwi cyane nka Kipenzi) uzaba uturutse muri Arizona". Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amadorali 20 ku muntu uzagura itike mbere y'igitaramo. Uzayigura ku munsi w'igitaramo, azishyura amadorali 25, naho itike yo mu myanya y'icyubahiro (VIP) ni amadorali 40.


Nice Ndatabaye yamamaye mu ndirimbo 'Umbereye maso'

Nice Ndatabaye yabwiye InyaRwanda ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gusabana n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ati "Mu rwego nateguyemo iyi gahunda, ni ibitaramo bisanzwe nk'uko nsanzwe ntegura ibitaramo, nk'uko nakoreye igitaramo mu Rwanda ubushize, nk'uko nagikoreye muri Kenya, ni mu rwego rwo gusabana n'abakunzi bacu. Rero n'iyi gahunda irakomeje hari n'ibindi bitaramo mfite muri Edmonton (Canada), hari n'ibyo nakoze, hari n'ibindi nkikomeje gukora ahantu hatandukanye. Mfite gahunda yo kuzenguruka Leta za Amerika n'u Burayi uko Imana izagenda idushoboza".

Ndatabaye wakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2019, yavuze ko ibi bitaramo byo kuzenguruka Isi ari kubitegura abifashijwemo na Sam Mugabe usanzwe utegura ibitaramo uzwi ku kazina ka 'Manager' dore ko yabereye umujyanama abahanzi banyuranye barimo n'umugore we Ada Bisabo Claudine (ABC) uri mu bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Nice Ndatabaye ati "Ndi no kubifashwamo n'umuntu umenyereye mu bintu byo gutegura ibitaramo, Sam Mugabe, turi gufatanya mu bintu by'imitegurire".

Yunzemo ati "Ubwo rero ni ibintu bitunejeje twese gukorera hamwe n'abaramyi bose baduteye inkunga bo mu Rwanda, n'ahandi hatandukanye twagiye twiyambaza b'i Burayi dusanzwe dukorana muri Gospel". Yashimiye cyane ubumwe no gushyigikirana kw'abahanzi ba Gospel, ati "Mu by'ukuri ndashimira ubumwe bw'abahanzi n'ibitangazamakuru byo mu Rwanda bakomeje bamba hafi bambaza amakuru y'iki gitaramo,....turabakunda cyane". Yasoje agira ati "N'abahanzi bose bamfashije bafata udu video bamamaza igiterane, ndabashimira cyane, Imana ibahe umugisha. Murakoze".


Nice Ndatabaye yateguye igitaramo muri Amerika


Nice Ndatabaye hamwe n'umugore we Hadassah Ndatabaye


Tumaini Byinshi ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo


Bigizi Gentil ategerejwe muri iki gitaramo 'Za mbaraga live concert'


Rehema Gikundiro yatumiwe na Nice Ndatabaye muri iki gitaramo


Mu gitaramo Ndatabaye yakoreye i Kigali mu 2019 yarambitsweho ibiganza na Bishop Dr. Masengo Fidele amusabira kogeza ubutumwa bwiza ku Isi hose

REBA HANO 'UMBEREYE MASO' YA NICE NDATABAYE FT GENTIL MISIGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND