RFL
Kigali

LIMU yasohoye indirimbo ikangurira abanyarwanda kwirinda Covid-19 anashimira cyane umujyi wa Kigali

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/10/2021 15:35
0


Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugariza isi muri rusange, abahanzi batandukanye mu Rwanda bagiye bagaragaza uruhare rwabo mu gutambutsa ubutumwa mu ndirimbo mu kwirinda ikwirakwira cy'iki cyorezo. Umuhanzi LIMU nawe yunzemo akangurira Abanyarwanda kwirinda anashimira byimazeyo umujyi wa Kigali.



TWIZERIMANA Floduard, ukoresha akazina ka 'LIMU' mu buhanzi, ni  umuhanzi uririmba indirimbo zitandukanye zirimo izivuga kuri gahunda ya Leta  nk'izivuga k'uburere mboneragihugu, izo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kurwanya inda ziterwa abangavu, izo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n'izivuga ku rukundo muri rusange.


Muri ibi bihe u Rwanda ndetse n'isi yose muri rusange bugarijwe n'icyorezo cya Covid-19, LIMU nk'umuhanzi arimo kugerageza gutanga ubutumwa butandukanye bwongera kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiriye gukomeza ingamba no kutadohoka mu guhangana n'iki cyorezo cya Coronavirus cyane cyane urubyiruko rukagira uruhare rukomeye mu kurwanya iki cyorezo.


LIM yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya 'NDINDA NANJYE NKURINDE', yayihimbiye Abanya-Kicukiro kugira ngo bakomeze guhamya ingamba zo kurwanya no kurandura burundu Covid-19. Mu kurwanya Covid-19  LIMU akomeza ashimira Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda bateguye irushanwa mu guhamya ingamba zo kurwanya Coronavirus hagamijwe kwimika umuco wo kurwanya Covid-19, kuva Taliki 13 Nzeri kugeza 15 Ukwakira 2021 aho bateguye irushanwa mu Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali.


KANDA HANO WUMVE NDINDA NANJYE NKURINDE' BY LIMU

"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND