RFL
Kigali

Kevin Hart yatangarije igihe filime ye nshya na Wesley Snipes izasohokera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2021 8:55
0


Umunyarwenya wabigize umwuga akaba n'umukinnyi wa filime Kevin Hart yatangaje igihe filime nshya y'uruhererekane akinana n'icyamamare Wesley Snipes izatangira gusohoka mu kwezi kwa 11 uyu mwaka. Iyi filime itegerejwe na benshi ni iyitwa 'True Story' izanyura kuri Netflix.



Abakunzi ba filime by'umwihariko abakunda umunyarwenya Kevin Hart n'abari bakumbuye Wesley Snipes bashyizwe igorora ubwo hatangazwaga ko aba bombi bari gukina filime y'uruhererekane yitwa 'True Story' izajya inyura ku rubuga mpuzamahanga rwa Netflix. Kugeza ubu hanatangajwe itariki ya nyayo iyi filime itegerejwe na benshi izasohokera.True Story ikaba izatangira gusohoka ku itariki 24/11/2021.


Netflix ikoresheje imbuga nkoranyambaga zayo yamaze kwerekana itariki True Story izatangira gusohoka ndetse inasohora amwe mu mashusho azagaragara muri iyi filime. Ibi byunganiwe na Kevin Hart nawe wararikiye abafana be kuri Instagram ko kuva ku itariki 24/11/2021 bazatangira kureba iyi filime ahuriyemo na Wesley Snipes.


True Story ikaba ishingiye ku nkuru y'abavandimwe 2 Kid na Carlton bahangana bapfa amafaranga dore ko umwe muri bo aba yaramaze kugwiza umutungo naho undi ari umukene. Kevin Hart uzakina ari Kid yemeje ko iyi filime izatangaza abafana be basanzwe bamuziho gukina filime z'urwenya naho Wesley Snipes ukunze gukina filime z'imirwano akazaba ariwe ukina ari Carlton.


Iyi filime yashowemo amafaranga na Netflix ikandikwa n'umugabo w'umuhanga mukwandika filime Eric Newman uzwiho kuba ariwe wandika filime y'uruhererekane yitwa 'Narcos' iri mu zikunzwe cyane kuri Netflix. Uretse Kevin Hart na Wesley Snipes bazakina muri True Story hari n'abandi bakinnyi ba filime bafite izina muri Hollywood bazayikinamo barimo Billy Zane wamenyekanye muri Titanic. Lauren London umugore wa nyakwigendera Nipsey Hussle uzwi cyane muri filime nka ATL,Games People Play hamwe na Without Remorse.


Src:www.HollywoodReporter.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND