RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly ari kubarizwa i Dubai mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Miss East Africa itangire

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/10/2021 9:04
0


Miss Mutesi Jolly yagaragaye mu mujyi wa Dubai muri Hotel ihenze mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irushanwa rya Miss East Africa abereye umuyobozi wungirije (Visi Perezida) ritangire.



Abinyujije kuri konti ye ya instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe Miss Mutesi Jolly yagaragaje amashusho ari kwerekana igice aherereyemo agaragaza amaguru ye, asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza ari kugirira i Dubai.

Muri icyo gice cy'amashusho yerekanaga, yagaragaje ko ari muri Hotel y'inyenyeri enye mu mujyi wa Dubai yitwa Hyatt Place, akaba ari Hotel isohokerwamo n'abifite gusa kuko ihenze mu buryo bugaragara. 

Amakuru avuga ko Miss Mjutesi Jolly yerekeje i Dubai kuruhuka bitewe n'uburyo yari amaze igihe ategura irushanwa rya Miss East Africa cyane ko byamusabaga imbaraga nyinshi bitewe n'uko irushanwa ryari rimaze imyaka 5 ritaba, bityo akabura umwanya uhagije wo kuruhuka kandi irushanwa ryo ryegereje.


Iri rushanwa rihuje abakobwa b’ubwiza n’ubwenge bo mu bihugu 16 byo muri Afurika, harimo abo muri Tanzania, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Ethiopia, Sychelles, Somalia, Reunion, Djibouti, Mauritius, Eritrea, Sudani y’Epfo, Malawi na Madagascar. Miss East Africa y'uyu mwaka izabera muri Tanzania. Abakobwa bazitabira iri rushanwa bazatangira kugera muri iki gihugu guhera tariki 29 Ukwakira 2021, aho bazarushanwa mu byiciro bitandukanye.


Hari hashize hafi imyaka icyenda, Wasafi Tv idakorana na kompanyi Rena Events itegura iri rushanwa ry’ubwiza rihuza abakobwa bo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’abandi bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.


Hotel y'inyenyeri enye niyo Miss Jolly ari kubarizwamo


Amakuru avuga ko Miss Jolly yagiye i Dubai mu rwego rwo kuruhuka








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND