RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri RS Berkane izahura na APR FC mu gushaka itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/10/2021 21:52
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021, i Cairo mu Misiri, habereye tombola y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup yasize APR FC ihagarariye u Rwanda itomboye RS Berkane yo muri Maroc, ifite iki gikombe cyakinwe mu mwaka w’imikino wa 2019/20, iyi kipe igiye guhura na APR FC bwa mbere mu mateka ni gati k



Nta gihe kinini gishize Renaissance Sportive de Berkane (RS Berkane) yubatse igitinyiro mu mupira wa Afurika, nk’ikipe ikomeye nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma muri CAF Confederation cup mu mwaka w’imikino wa 2018-19, ariko umwaka ukurikiyeho ikegukana iki gikombe.

Renaissance Sportive de Berkane yashinzwe mu 1938, bivuze ko hashize imyaka 83 ivutse, icyo gihe yabanje kwitwa Association Sportive de Berkane mbere y’uko mu mwaka wa 1953 ihindurirwa izina ikitwa Union Sportive Musulmane de Berkane.

Mu 1966 iyi kipe yongeye guhindurirwa izina yitwa Union Sportive de Berkane, muri uwo mwaka kandi mu mujyi wa Berkane hahise havuka indi kipe nshya yitwa Chabab Riadhi de Berkane.

Nyuma y’inama zahuje abari bayoboye aya makipe, bemeye guhuriza hamwe imbaraga nk’amakipe atuye mu mujyi umwe akavamo ikipe imwe ikomeye ishobora gukora amateka, maze Renaissance Sportive de Berkane (Nahdat Berkane) ivuka ityo mu 1971, ndetse itangira gukina mu cyiciro cya gatatu muri Maroc mu mwaka w’imikino wa 1977-78.

RS Berkane yatangiye gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Maroc mu 2012, nyuma yo gusoza shampiyona y’icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa kabiri, icyo gihe ikaba yarayoborwaga na Fouzi Lekjaa, watangiye kuyiyobora mu 2009.

Mu 2018, bwa mbere RS Berkane yegukanye igikombe cyayo cya mbere, ubwo yatwaraga igikombe cy’igihugu cya Maroc, muri uwo mwaka kandi iyi kipe yagarukiye muri ¼ mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Mu 2019, ntabwo iyi kipe yicaye kuko yageze ku mukino wa nyuma wa Confederation cup itsindwa na Zamalek yo mu Misiri.

Umwaka ukurikiyeho wa 2020, kuri Stade ya Moulay Abdellah Stadium iherereye i Rabat, RS Berkane yahakoreye amateka atazibagirana ubwo yahatsindiraga Pyramids yo mu Misiri igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation cup, igahita yegukana igikombe cya mbere mu mateka y’iri rushanwa.

RS Berkane itozwa n’umunya-Congo, Frôlent Ibenge uzwi cyane mu karere ndetse no muri Afurika nzima, akaba ahembwa ibihumbi 15 by’amadolari ku kwezi.

Iyi kipe kandi ifite abakinnyi babiri bakinaga muri shampiyona ya Tanzania batanzweho ibihumbi 140 by’amadolari, barimo Clatus Chama Chota wavuye muri Simba SC atanzweho ibihumbi 80 by’amadolari na Tuisila Kisinda wavuye muri Yanga Africans watanzweho ibihumbi 60 by’amadolari.

Iyi kipe ituye mu mujyi wa Berkane, ikinira ku kibuga cya Stade Municipal de Berkane giherereye muri uwo mujyi, kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10.

Iyi kipe ikaba iyoborwa n’umunya-Maroc Hakim ben abdellah, nta gikombe cya shampiyona ya Maroc iregukana mu myaka 83 imaze ishinzwe.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-22 ntabwo RS Berkane ihagaze neza muri shampiyona ya Maroc kuko mu mikino itandatu imaze gukina ifite amanota umunani gusa, ikaba iri ku mwanya wa Karindwi, ikaba irushwa amanota umunani na Wyday AC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Iyi kipe yo muri Maroc yageze muri iri jonjora rya gatatu nyuma yo gusezerera Ben Guerdane yo muri Tunisia ku kinyuranyo cy’ibitego 5-0.

Umukino ubanza uzahuza aya makipe uzabera i Kigali taliki 28/11/2021, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe taliki 05/12/2021 muri Maroc.

RS Berkane yegukanye CAF Confederation cup mu 2020

RS Berkane ni ikipe imaze kubaka igitinyiro mu mupira w'amaguru wa Afurika








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND