Nyirabajyambere Marie Celine , ni umubyeyi wa Nsengiyumva Augustin. Mu kiganiro n’uyu mubyeyi , yatangiye asobanura imvo n’imvano y’ubumuga bw’umuhungu we, avuga ko byatangiye arwaye indwara zirimo mugiga na Malariya ariko agenda nk’abandi bana, nyuma bikaza kurangira akurijemo ubumuga bukomeye nk’uko byemezwa n’uyu mubyeyi. Nyirabajyambere yagize ati: “Ikibazo cy’uyu mwana cyaranyobeye, ubundi yavutse nk’abandi bana, ubu bumuga bumutangira afite hagati y’imyaka itatu n’ine. Ubundi byatangiye ari Malariya na mugiga arwaye, bimuviramo ubumuga bukomeye. Nyuma yo gusanga arwaye gutyo, nakoze uko nshoboye mujyana ku kigonderabuzima, gusa nabo bansaba kumujyana i Gatagara kuko ngo babonaga nta bushobozi bafite.
Nakoze iyo bwagaba mugeza i Gatagara, mpageze bambwira
ko mubirenge by’umwana no mu ntoki ze nta magufa arimo kuburyo bamugorora. Icyo
gihe rero bahise bamukorera inkweto z’abafite ubumuga, azambara igihe
zinamufasha kwiga, kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza zirasaza ahita
ava mu ishuri.
Nyuma y’aho umwana yarwaye indwara ya Muginga
iramuzengereza cyane, igikanu cye kibigenderamo, kuburyo atashoboraga kureba
inyuma. Uyu kugeza ubu afite imyaka 29 ariko umwitegereje ntiwabimenya ".
Umubyeyi wa Nsengiyumva Augustin , yavuze ko kugeza
ubu nta bufasha abona , ku buryo asaba uwo ariwe wese waba afite umutima wa kimuntu
ko yamufasha uko ashoboye mu buryo butandukanye. Mu kiganiro na Augustin ubwe ,
yavuze ko ababara cyane umubiri gusa ngo abonye umugiraneza wamufasha kuburyo
yajya abona imibereho, yakomeza kugira ubuzima bwiza.
