RFL
Kigali

The Ben uherutse kugirana ibihe byiza na Diamond Platnumz ari kubarizwa muri Tanzania

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/10/2021 9:39
0


Mugisha Benjamin [The Ben] uherutse kugaragara ari kumwe na Diamond mu kirori bizihiwe cyane, ari kubarizwa mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania aho yagiye gukomereza imishinga yo kuri Album amaze igihe ategura izaba ihuriyeho ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika.



Mu ijro ryo kuri uyu wa Mbere The Ben yashyize ifoto kuri instagram ye ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe ari kugenda ubona ko ari ahafatirwa indege, n'indi yicaye mu ndege afotora imbere ye maze yandika ijambo Dar ashyiraho ibendera rya Tanzaniya n'akamenyetso k'indege.

The Ben aherutse gusangiza abakunzi be amashusho amugaragaza yagiranye ibihe byiza na Diamond Platnumz hakekwa ko yaba ari nayo mpamvu yahise ajya muri Tanzaniya gukora imwe mu mishinga byigeze kuvugwa ko bari gukorana.

The Ben kandi aherutse kwifashisha urukuta rwe rwa Facebook arandika ati: “Vuba turabona ibiremereye", aha yavugaga Album amaze igihe ategura na cyane ko hejuru y’aya magambo yongeyeho ifoto imugaragaza ari kumwe n’abahanzi Ben Pol na Juma Jux. 

Album ye nshya agiye gusohora, hari amakuru avuga ko izaba iriho indirimbo yakoranye na Diamond, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica, Joeboy wo muri Nigeria na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye ‘Can’t get enough’ Ben Pol na Juma Jux


Biravugwa ko Otile Brow nawe yaba ari kuri iyi Album ya The Ben

Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020 ariko The Ben avuga ko yafashe umwanya ko kuyitegura kugira ngo izaze ifite umwimerere wayo. Mu kiganiro ‘Samedi de Tente’ cya Radio Rwanda, The Ben yigeze gutangaza ko urubuga rwa ‘iTunes’ rwatinze kwemeza ubusabe bwe bwo gushyiraho izi ndirimbo ari nayo mpamvu igihe yari yatangaje cy’uko iyi Album izaba yasohotse cyarenze.

Yagize ati “Ndabyibuka navuze ko Album izagera ku mbuga zitandukanye ku itariki 02 Mutarama ntagihindutse. Iyo mvuze gutyo biba bishoboka kuba byahinduka. Ikintu kimwe cyatumye wenda binaba gutyo, gushyira indirimbo kuri ‘iTunes’ bisa nka ‘application’. 


The Ben yabanje kugaragaza Ben Pol na Juma Jux nka bamwe mu bazagaragara kuri iyi Album







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND