RFL
Kigali

Bucece! Manchester United yatangiye ibiganiro n’umusimbura wa Ole Gunnar Solskjaer

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/10/2021 19:52
0


Nyuma yo gutsindirwa mu rugo ku buryo bugayitse na Liverpool ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 9 muri Premier League, biravugwa ko ubuyobozi bwa Manchester United bwavuye ku izima bushyira ku ruhande ibyo kugumana umutoza Ole ufite umusaruro mubi muri iyi kipe, batangira kuganiriza umutoza mushya waza kumusimbura.



Ibinyamakuru by’i Burayi byatangaje amakuru bikura imbere mu buyobozi bwa Man. United, avuga ko Antonio Conte yiteguye kuba umutoza mushya wa Manchester United ariko akayisaba ko kugira ngo ayerekezemo yifuza kugira ububasha bwose ku bijyanye no kugura abakinnyi.

Uyu munya Norvège yagiye ku gitutu gikomeye nyuma yo kwandagarizwa Old Trafor na Liverpool ku Cyumweru, aho yamutsinze ibitego 5-0 bibabaza buri wese ufite aho ahuriye na Manchester United yagaragaje urwego rw’imikinire ruri hasi cyane.

Amakuru avuga ko kandi uyu mutaliyani akeneye ibisobanuro ku cyerekezo cy’iyi kipe, ibijyanye no gufata ibyemezo na gahunda y’ubuyobozi.

Conte wahoze ari umutoza wa Chelsea, utajya ujya imbizi n’ubuyobozi bwivanga mu myubakire y’ikipe cyane cyane bumugurira abakinnyi adashaka, ntabwo ariko abyifuza muri Manchester United kuko yabasabye ko yagira uruhare rusesuye mu kugura abakinnyi ndetse akubaka ikipe ndetse akagurirwa abakinnyi bafite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe.

Umuyobozi wungirije wa Manchester United, Ed Woodward, biravugwa ko nta gisibya agiye kurekura Solskjaer nk’uko yabigenje kuri Jose Mourinho na Louis van Gaal n’abandi bagiye bagaragaza umusaruro udakwiye Manchester United.

Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani na Juventus, kuri ubu nta kazi afite, nyuma yo kureka inshingano ze zo gutoza Inter Milan nyuma y’iminsi micye yegukanye igikombe cya Serie A mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko Conte yanze akazi ka Newcastle na mbere y’uko Steve Bruce yirukanwa mu cyumweru gishize.

Nta tangazo Manchester United irashyira ahagaragara rigaragaza niba basezereye umutoza Ole, cyangwa rivuga ku musimbura we, gusa igihari ni uko Antonio Conte ari mu biganiro n’iyi kipe yifuza kuzanzamuka ikagaruka mu murongo wo gutwara ibikombe.

 Nyuma y’iminsi icyenda ya shampiyona y’u Bwongereza, Manchester United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 14.

Biravugwa ko Manchester United igeze kure iganira n'umutoza Antonio Conte kugira ngo asimbure Ole wibasiwe n'umusaruro mubi

Ole Gunnar ari ku muryango usohoka muri Manchester United

Ku Cyumweru Manchester United yatsindiwe mu rugo na Liverpool ibitego 5-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND