RFL
Kigali

Cristiano yahaye isezerano rikomeye abafana ba Manchester United nyuma yo kwandagazwa na Liverpool

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/10/2021 11:49
1


Nyuma yo kunyagirirwa ku kibuga cyayo bikomeye na Liverpool ku mukino w’umunsi wa 9 muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’, Rutahizamu wa Manchester United n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yasezeranyije abafana b’iyi kipe bafite agahinda ko ikipe igiye kwisubiraho igashaka intsinzi.



Cristiano yabwiye abafana ba Manchester United ko bakwiriye ibyiza cyane kuruta imikinire iteye isoni bagaragaje mu mukino banyagiwemo na Liverpool.

Ku cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, Manchester United yanyagiriwe ku kibuga cyayo cya Old Traford na Liverpool ibitego 5-0, mu mukino utarashimishije na gato umunya-Portugal Cristiano Ronaldo.

Manchester United yagaragaje urwego ruciriritse cyane kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa 90, yinjijwe ibitego 4-0 mu minota 45 y’igice cya mbere, byanatumye bamwe mu bafana bahita basohoka ku kibuga bataha umukino utarangiye.

Mo Salah wigaragaje cyane muri uyu mukino, yongeyeho igitego cya gatanu cyari icye cya 3, umunsi urushaho kuba mubi bwa mbere kuri Cristiano kuva yagaruka muri Manchester United avuye muri Juventus.

Nyuma y’uyu mukino, Cristiano Ronaldo yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instangram, asaba imbabazi abafana ba Manchester United, ndetse abaha n’isezerano.

Yagize ati“Rimwe na rimwe gutsinda si byo turwanira gusa.

“Rimwe na rimwe ibyavuye mu mukino ntabwo aba ari byo dushaka. Kandi ibi biri kuri twe, gusa kuri twe, kuko ntawundi wabishinja.

Abafana bacu, bongeye kuba beza mu kudushyigikira ubudahwema.

“Bakwiriye ibyiza birenze ibi, byiza cyane, kandi ni twe tugomba kubitanga. Igihe kirageze”!

Kapiteni wa Manchester United Harry Maguire yasabye imbabazi abafana nyuma yo gukozwa isoni na Liverpool, avuga ko ntawe ukwiye gutunga agatoki undi ahubwo bagiye kwisuzuma bakareba aho ikibazo kiri kigakosorwa ikipe ikongera kujya mu bihe byiza by’intsinzi.

Hari benshi mu bafana ba Manchester United bavuga ko ikibazo gikomeye ikipe ifite ari umutoza Ole Gunnar utari ku rwego rwayo, bityo ko akwiye kwirukanwa hakaza umutoza ukomeye wafasha iyi kipe kugera ku ntego zayo ifite.

Nyuma yo kwandagazwa na Liverpool, Manchester United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 14 mu mikino icyenda, ikaba inganya na Arsenal ya Mikel Arteta.

Ubutumwa bwa Cristiano Ronaldo nyuma yuko Manchester United itsinzwe na Liverpool 5-0

Cristiano yababajwe n'ibyavuye mu mukino bakiriyemo Liverpool yizaza abafana ko bagiye kwikosora





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manchester United igeze habi. Ibitego bitano ku Busa Kandi kubutaka bwayo! Birababaje chane2 years ago
    Chelsea oyeeeeeeee!





Inyarwanda BACKGROUND