Nyuma yo kunyagirirwa ku kibuga cyayo bikomeye na Liverpool ku mukino w’umunsi wa 9 muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’, Rutahizamu wa Manchester United n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yasezeranyije abafana b’iyi kipe bafite agahinda ko ikipe igiye kwisubiraho igashaka intsinzi.
Cristiano
yabwiye abafana ba Manchester United ko bakwiriye ibyiza cyane kuruta imikinire
iteye isoni bagaragaje mu mukino banyagiwemo na Liverpool.
Ku cyumweru
tariki ya 24 Ukwakira 2021, Manchester United yanyagiriwe ku kibuga cyayo cya
Old Traford na Liverpool ibitego 5-0, mu mukino utarashimishije na gato umunya-Portugal
Cristiano Ronaldo.
Manchester
United yagaragaje urwego ruciriritse cyane kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa
90, yinjijwe ibitego 4-0 mu minota 45 y’igice cya mbere, byanatumye bamwe mu
bafana bahita basohoka ku kibuga bataha umukino utarangiye.
Mo
Salah wigaragaje cyane muri uyu mukino, yongeyeho igitego cya gatanu cyari icye
cya 3, umunsi urushaho kuba mubi bwa mbere kuri Cristiano kuva yagaruka muri
Manchester United avuye muri Juventus.
Nyuma
y’uyu mukino, Cristiano Ronaldo yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instangram,
asaba imbabazi abafana ba Manchester United, ndetse abaha n’isezerano.
Yagize
ati“Rimwe na rimwe gutsinda si byo turwanira gusa.
“Rimwe
na rimwe ibyavuye mu mukino ntabwo aba ari byo dushaka. Kandi ibi biri kuri
twe, gusa kuri twe, kuko ntawundi wabishinja.
Abafana
bacu, bongeye kuba beza mu kudushyigikira ubudahwema.
“Bakwiriye
ibyiza birenze ibi, byiza cyane, kandi ni twe tugomba kubitanga. Igihe kirageze”!
Kapiteni
wa Manchester United Harry Maguire yasabye imbabazi abafana nyuma yo gukozwa
isoni na Liverpool, avuga ko ntawe ukwiye gutunga agatoki undi ahubwo bagiye
kwisuzuma bakareba aho ikibazo kiri kigakosorwa ikipe ikongera kujya mu bihe
byiza by’intsinzi.
Hari
benshi mu bafana ba Manchester United bavuga ko ikibazo gikomeye ikipe ifite
ari umutoza Ole Gunnar utari ku rwego rwayo, bityo ko akwiye kwirukanwa hakaza
umutoza ukomeye wafasha iyi kipe kugera ku ntego zayo ifite.
Nyuma
yo kwandagazwa na Liverpool, Manchester United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota
14 mu mikino icyenda, ikaba inganya na Arsenal ya Mikel Arteta.
Ubutumwa bwa Cristiano Ronaldo nyuma yuko Manchester United itsinzwe na Liverpool 5-0
TANGA IGITECYEREZO