Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Malaika Uwamahoro, wamamaye mu mivugo, gukina ikinamico, ndetse na filime, yashyize hanze ibaruwa yakozemo umuvugo yise “Black skin” aba inkuru abwira Nyina ukuntu yasanze abirabura bacunaguzwa.
Uyu mugore yasohoye uyu muvugo ufite iminota itanu n’amasegonda
58’ kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2021, awushyira ku rubuga rwe yise www.malaikauwamahoro.com/videos.
Amashusho y’uyu muvugo wafashwe mu buryo bwa sinema,
wakinnyemo Abanyarwandakazi Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda
2012, Malaika Uwamahoro, Jessica Sendama, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni.
Amashusho yafashwe na Christian Kayiteshonga, umugabo
wa Malaika Uwamahoro. Uyu muvugo watangiye gukinwa muri Kamena 2021.
Malaika Uwamahoro yabwiye INYARWANDA, ko uyu muvugo yawanditse
mu 2015 nk’ibaruwa yageneye umubyeyi we, amubwira ko amaze kurambirwa kuba muri
Amerika, kubera ukuntu yabonaga abirabura bahezwa, bakicwa umusubirizo
ntibanahabwe ubutabera. Akibaza iherezo ryabyo.
Malaika avuga ko atari rimwe mu ishuri yizemo bafataga
umunota wo kunamira abazungu babaga bishwe, ariko agategereza igihe bazafata
umunota wo kunamira abirabura bicirwaga ku mihanda n’ahandi agaheba.
Ati “Kubera y'uko numvaga ukuntu abazungu bafata
abirabura hano bimbangamiye, bituma nabagirira impuhwe ntagirira abazungu iyo
bababaye.”
Akomeza ati “Mu buzima bwanjye hano mu ishuri muri
Amerika, nta munsi n'umwe bari bavuga ngo reka dufate umunota umwe ducecetse
kugira ngo twunamire umwirabura wishwe. Ariko haba ikintu ku bazungu
bakabyubahiriza.”
Uyu muvugo urangira umeze nk’indirimbo. Umuziki
wumvikanamo wahanzwe na Kristin Mueller bahuriye mu Mujyi wa Abu Dhabi, mu
mwaka w’ 2019.
Amashusho y’uyu muvugo, agaragaramo byinshi biri mu muco
Nyarwanda nk’imitako y’imigongo n’ibindi.
Malaika avuga ko uyu muvugo awitezeho kwibutsa
abirabura guharanira agaciro kabo, by’umwihariko Abanyarwanda. Ati “Ndizera ko
uyu muvugo uzakora Abanyarwanda ku mitima, n'abantu bose b'abirabura bazisanga
muri ubu butumwa.”
Malaika yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori
bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y’Umuryango w’Afurika y’Ubumwe
n’ahandi, ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa
“Notre Damme Du Nil.”
Aherutse gukina muri filime “Umurage” ishingiye ku nkuru mpamo y’umukobwa witwa Mushimiyimana Aline w’imyaka 12 y’amavuko, watewe inda agatereranwa.
Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 agaragara mu muvugo witwa “Black skin”
Malaika yavuze ko kuva mu 2015 yashavujwe n’ukuntu abirabura bafatwa nabi muri Amerika, bituma yandikira ibaruwa Nyina amubwira ko ashaka gutaha
Uyu muvugo ‘Black skin’ ugaragaramo Jesca Sendama,
Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni
KANDA HANO UREBE UMUVUGO 'BLACK SKIN' WA MALAIKA UWAMAHORO
">
TANGA IGITECYEREZO