RFL
Kigali

Menya igitera abagore bamwe guhorana ubushake bwo gukora imibonano

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2021 11:29
0


Ubusanzwe abagore bagira ubushake buke mu gukora imibonano mpuzabitsina ugereranyije n’abagabo.Gusa hari abagore bagira ubushake bw'imibonano kurusha abagabo.



Ubushake bukabije bw'imibonano ku bagore biterwa n’iki?

Mu buzima bw’abashakanye, kwishimira imibonano no kuyikora ukarangiza ku mpande zombi ni ryo shingiro ry’umunezero mu rugo. Nyamara kandi nanone kubigwamo urwuba, kubikunda cyane noneho by’umwihariko ku mugore, bishobora kuzana ibindi bibazo.

Umusemburo wa testosterone niwo uri ku isonga mu kubitera, hari izindi mpamvu zinyuranye zishobora kubitera:

1.Ubuzima

Nubwo atari kenshi ubuzima bwite bw’umugore bushobora gutuma ahorana ubushake, ariko hari igihe, guhorana ubushake bishobora guturuka ku kuntu abayeho cyangwa indwara runaka. Ibi bikosorwa iyo aganiriye na muganga noneho cya kibazo cyavaho, na rya ruba rikagabanyuka.

2.Ibiyobyabwenge n’inzoga

Abagore bamwe bakoresha ibiyobyabwenge kimwe n’abanywa amayoga cyane cyane akaze bahorana ubushake bwo gukora imibonano. Kuvura uyu mugore ni ukumufasha kureka ibibimutera, bikozwe n’uwo babana cyangwa umuganga w’indwara zo mu mutwe. Iyo bibaye ngombwa hatangwa n’imiti

3.Imikorere mibi y’ubwonko izwi nka Bipolar Disorder

Umugore ufite iki kibazo akenshi birangwa nuko ashaka cyane gukora imibonano. Ubu burwayi buba hagati y’ibice 2; biva ku kugira ingufu nyinshi bizwi nka mania bikagera ku kwiheba no kwigunga (depression). Usanga uyu agira ubuzima buhindagurika rimwe ukabona ameze nk’uwataye umutwe ndetse afite ingufu nyinshi ubundi ugasanga yajunjamye mbese byamucanze. Imiti ya depression hamwe n’ubujyanama bifasha umurwayi.

4.Imikorere mibi y’impindura

Nubwo bidakunze kubaho ariko hari igihe impindura (pancreas) ibyimba bigatuma ikora imisemburo myinshi ya insulin, glucagon na somatostatin. Nuko iyo misemburo igatera indi misemburo y’umubiri gukora nabi bikongera iruba.

5.Uburwayi bwo kurangiza bihoraho

Iki ni ikibazo gikomeye kurenza ibindi aho umugore arangiza bikamurenga ndetse agahita yongera kwifuza kubikora. Umugore ufite iki kibazo niyo wamukora ku ibere gusa ahita arangiza, ku buryo ku munsi ashobora kurangiza inshuro nyinshi.

Kubera mu gitsina cye amaraso ahora atemberamo ari menshi hahora habyimbye kandi harimo ubushake.

6.Imikorere idasanzwe y’imvubura za adrenaline

Iyi nayo ni indi mpamvu itera ubushake bwinshi. Kuko hakorwa imisemburo myinshi ya adrenaline. Imiti imwe nayo ishobora kubigiramo uruhare nka epinephrine.

Uyu mugore kandi anagira ibigango nk’abagabo, ubwanwa n’ubwoya bwinshi.

Izindi mpamvu

Uretse ibi tuvuze haruguru hari n’izindi mpamvu, zimwe muri zo zidahoraho zongera ubushake bwinshi bwo gukora imibonano:

-Imwe mu miti ikoreshwa mu kwica udukoko mu bihingwa ishobora gutera imikorere mibi y’imisemburo bikanagera ku bushake bwo gukora imibonano.

-Ubwigunge n’agahinda na byo hari abo bitera gushaka imibonano dore ko bizwi ko iyo umugore (n’umugabo ni uko) arangije bituma yumva atuje kandi aruhutse.

-Kuba umugore atwite nabyo byongera ubushake. Ibi biterwa nuko imisemburo myinshi irekurwa iyo umugore atwite. Iyi misemburo ituma amabere abyimba ndetse n’igitsina kikabyimba kubera amaraso atemberamo ari menshi; bigatuma ubushake bwiyongera. Gusa uko inda igenda ikura biragabanyuka.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND