Perezida Kagame yagaragaje imbamutima yatewe n'umwuzukuru we witabiriye ibirori by'isabukuru ye yizihije kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Perezida Paul Kagame yizihije isabukuru y'imyaka 64 y'amavuko. Mu masaha macye ashize umukuru w'igihugu yagaragaje ibyishimo yatewe n'umwuzukuru we ku munsi w'isabukuru ye. Iyi foto yashyize hanze, yari ateruye uyu mwuzukuru we ubona anezerewe cyane.
Mu masaha macye ashize ni bwo yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze ayiherekeza aya magambo ati “Best part of the birthday". Mu kinyarwanda ugereranyije ni nk'aho yagize ati: "Iby'ingenzi byaranze isabukuru y'amavuko". Iyi foto, no ku wa Gatandatu ku munsi nyirizina w'isabukuru ye yayishyize kuri Twitter ayiherekeza ya magambo n'ubundi twagarutseho.
Icyakora kuri Twitter ho hanagaragara indi foto yashyizeho y'umuryango n'inshuti bitabiriye ibi birori. Yabashimiye uruhare bagize mu gutuma isabukuru ye iba umunsi w'ibyishimo ati"Mwakoze inshuti n'umuryango mwatumye isabukuru yanjye iba iy'ibyishimo".
Mu batumye uyu munsi w'amavuko ugenda neza Perezida Kagame yashimiye harimo umufasha we Madamu Jeannette Kagame, umukobwa we Ange Kagame, umukwe we, umwuzukuru we, n'abandi.
TANGA IGITECYEREZO