The Ben yavuze ko nta kabuza abahanzi bakomeye barimo Tiwa Savage, Ada, Sauti Sol n'abandi bakomeye bari mu bo abantu bakwiriye kwitega kuri Album igizwe n'udushya twinshi azashyira hanze mu bihe bya vuba.
The Ben mu kiganiro yagiranye n'umushabitsi w'umunyarwanda ukomoka mu Rwanda ahazwi nk'i Kanombe, Gael Karomba, yavuze ibintu byinshi bitandukanye birimo na Album nshya isa n'iyarangiye uretse ko hari ibyo akinoza kubera icyubahiro aha abamukunda banishimira ibihangano bye.
Ati:"Ni umugisha w'Imana kwitondera ibyo nkora mu bundi buryo n'icyubahiro mbaha kubera icyizere abantu bampaye sinibaza ko ariko nari meze mbere singiye kukubeshya ariko iyo abantu baguhaye icyizere iyo abantu baguhaye icyizere cy'ikirenga uba ugomba gushimira abagushimiye."
Akomeza agira ati:"Ndigutegura Album maze imyaka itatu ntasohora indirimbo nkunda rero kuzamura impano z'abantu bansabye 'collabo'” Ashimangira kandi ko atari ukuzamura ababimusabye akunda no gufatanya n’abamaze kugerayo ahita akomoza kuri Rema n’indirimbo baherutse gukorana.
Ati:”Mperutse gukorana na Rema wo muri Uganda iriya ndirimbo yari yarahozeho mbere y'uko ashstse ko dukorana ambwiye mubwira ko hari indirimbo yanditse mfite nta mpamvu yo gushaka iyindi ayumvise arayikunda kabisa harashya izo niza mvugo z’i Kigali.”
Aho niho Gael yahereye amubaza ku bijyanye no kuba yakorana n’abahanzi bakomeye, maze The Ben ati:”Tiwa Savage, Ada na Sauti Sol uvuze ntibyagutungura usanze bari kuri Album nshya ngiye gushyira hanze igizwe n’indirimbo 12, 6 zo kuramya no guhimbaza Imana, 6 zisanzwe.”
The Ben ni umuhanzi wakuriye mu muryango ukunda Imana ndetse nyina umubyara ni umukozi w’Imana ukomeye. Mu bihe bitandukanye yagiye akora indirimbo zo kuramya no gimbaza Imana agakorana n’abandi bahanzi barimo Tom Close, Bull dogg, Meddy, Kavuyo Scillah, Igor Mabano, Mike Kayihura, Yvan Buravan n’abandi.
The Ben n'ubwo atatangaje itariki y'igihe azashyirira hanze Album ye y'indirimbo 12 ariko yavuze ko ari mu bihe bya vuba kandi mu byayitindije harimo n'icyubahiro aha abo agenera ibihangano bye dore ko gutanga ibinoze ari ikintu aha agaciro kurusha ibindi.
TANGA IGITECYEREZO