Kiyovu Sport yongeye gutsinda Rayon Sports mu mukino wasozaga icyiswe Rayon Sports Day ibitego bibiri kuri kimwe, byose byabonetse mu gice cya kabiri.
Kuri
uyu munsi nibwo Rayon Sports yahaye abakinnyi bayo nimero bambara mu mwaka
w'imikino, ndetse banatora Kapiteni uzayobora iyi kipe. Nyuma y'uyu muhango, Rayon Sports yagombaga gukina umukino wa Gicuti wagombaga gutangira ku isaha ya
Saa cyenda zuzuye.
Umukino
watangiye Kiyovu Sport iri kurusha ikipe ya Rayon Sports, wabonaga yo abakinnyi
bayo batari kubonana neza ndetse bigumya kuyigora. Abakinnyi babanje mu kibuga
ku ruhande rwa Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Niyigena
Clement, Nsengiyumva Isaac, Nizigiyimana Kharim, Manace Mutatu Mbedi, Nishimwe
Blaise, Muhire Kevin, Sekamana Maxime, Youssef Rharb na Elo manga Steve.
Umukino
igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, igice kitaranzwe n'uburyo bukomeye
usibye nk’aho Mugenzi Bienvenue yateye umupira ugaca ku ruhande rw'izamu.
Kiyovu
Sport yabanjemo: Ishimwe Patrick, Serumogo Ali, Dusingizamana Gilbert,
Ngendahimana Eric, Ngando Omar, Nshimiyimana Ismail, Mugenzi Bienvenue,
Benedata Janvier na Ishimwe Kevin.
Igice
cya kabiri amakipe yombi yaje ashaka intsinzi dore ko yari amaze kumenyana,
gusa Kiyovu Sport yaje kongera gutanga Rayon Sports mu mukino, iza no kubona
igitego cya mbere cyatsinzwe na Bigirimana Abedi aherejwe umupira na Ishimwe
Kevin ku munota wa 53. Kiyovu Sport yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 59
Mugenzi Bienvenue wari wagumye kugora ba myugariro ba Rayon Sports, yaje
gutsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Ngandu Omar.
mu migina hari huzuye
Rayon
Sports yaje gukora impinduka Onana yinjira mu kibuga, nyuma y'iminota micye aza
gutsinda Penariti ku munota wa 59. Kuva kuri uwo munota nta bundi buryo
bw'igitego bwongeye kubaho kuko umukino warangiye n'ubundi ari ibitego 2-1 cya
Rayon Sports. Rayon yateye koroneri 4 na Kiyovu Sport itera enye, mu gihe
Kiyovu Sport yaraturiye inshuro imwe Rayon Sports ntiyararira, Kiyovu Sport
yabonye amakarita ane y'imihondo Rayon Sports ibona imwe, nta kipe n'imwe
yabonye ikarita itukura.
TANGA IGITECYEREZO