Wa munsi wari utegerejwe wageze Rayon Sports itangiye 'Rayon Day' aho abakinnyi n'abatoza berekeje kuri sitade mu isura nshya.
Kuri
iki cyumweru nibwo hateganyijwe Rayon Sports, umunsi wateguwe na Rayon Sports
aho yateguye ibikorwa bitandukanye, harimo kwerekana abakinnyi bashya ndetse
n'imyenda bazambara, nyuma yaho hakaba umukino wa Gicuti uza guhuza iyi kipe na
mucyeba wayo Kiyovu Sport, umukino uri butangire ku isaha ya 15:00 pm nta
gihindutse kuri sitade Amahoro i Remera.
Rayon Sports yerekeje kuri sitade abakinnyi bayo bambaye amakote ariho uturango twa skol nk'umuterankunga wabo.
Abakinnyi batandukanye nka Muvandimwe JMV bagaragaye mu isura nshya.
Master na Muhire Kevin mu isura nshya
Uyu munsi kandi biteganyijwe ko hari abahanzi bari gususurutsa abitabiriye uyu mukino
bagikomeje kwinjira.
Mitima Isaac amaze mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO