Adrien Misigaro, umuramyi w'umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri mu bakunzwe bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda unamaze kumurika abanyempano benshi mu muziki wa Gospel, yashyize hanze indirimbo nshya 'Ndareba' yakoranye na Yvette Uwase.
Ubwo twaganiraga na Adrien Misigaro, twatangiye tumubaza ibanga akoresha/yakoresheje kugira ngo abe ari mu bahanzi mbarwa baticishije irungu abakunzi babo mu bihe bya Coronavirus abatuye Isi bamazemo iminsi n'ubwo n'ubu bakibirimo, gusa ubu bikaba bidateye ubwoba cyane nka mbere kuko n'urukingo rw'iki cyorezo rwamaze kuboneka. Yagize ati "Ni byo Covid-19 yaraduhemukiye ariko buriya Imana ni umukozi w'umuhanga, n'ubwo wabaye umwaka w'ibibazo kuri benshi, ariko hari byinshi byiza twabonyemo".
Uyu muramyi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje ati "Ndavuga cyane nkatwe dukorera music inaha mu mahanga ikintu kitugora cyane ni ukubona umwanya. Kubera inshingano nyinshi tuba dufite. Ariko muri izi Lockdown (Guma mu rugo) zabaye twabonye umwanya uhagije wo kwicara no gutekereza ku bana n'imiryango yacu. Ndetse no kwandika ibihangano bishya. Kandi urabizi ko imbaraga zacu ziboneka iyo tugize igihe cyo kwegera Imana kurushaho, uyu mwaka twabonye uwo mwanya uhagije rwose".
Adrien Misigaro akura he imbaraga zo gufasha abahanzi bashya mu gihe bikunze kugora bagenzi be b'ibyamamare?
N'usubiza amaso inyuma urabona abahanzi benshi bashya bagiye bakorana indirimbo na Adrien Misigaro, akabafata ukuboko akabinjiza mu muziki. Biragoye ko umutima nk'uyu wo gufasha abaramyi bashya uzawusangana benshi mu bahanzi bakuru, reka twibande mu muziki wa Gospel. Yego hari abandi babikora, ariko ni mbarwa. Na bacye mu babikora, harimo abavugwaho kunaniza abo bahanzi bashya cyangwa se bakanabikora badahozaho.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, ubwo yavugaga kuri iyi ngingo, Adrien Misigaro yagize ati "Kunze gushyigikira izindi mpano, ni byo, uyu murimo dukora uradusaba guhora dutegura abazawukora mu gihe tuzaba tutakiriho, ikindi njyewe birananshimisha iyo mbona abana bato bafite inyota yo gukorera Imana mba nunva twafatanya uko mbishoboye. Biranangora guhakanira umwana wansanze mu rugo ansaba ko twafatanya kuririmbira Imana. Ndabikunda kandi nzabikomeza uko nzashobozwa".
Yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya 'Ndareba' n'uko byagenze kugira ngo ayikorane n'umuramyi mushya Yvette nawe utuye muri Amerika. Ati: "'Ndareba' nayanditse nyuma y'uko uyu mwana Yvette ansabye kumufasha tugakorana indirimbo. Byatumye nkoresha amagambo yari amaze igihe andi ku mutima. Nyuma y'ibi bihe bya Covid-19 abantu benshi twakomeje kurira kubera ibibazo, ariko twirengagije ibyiza Imana yakoreyemo".
Adrien Misigaro
Adrien Misigaro yahishuye ko iyi ndirimbo ye nshya yayikomoye ku ihagarikwa ry'igitaramo cye cyabimburiye ibindi byose mu Rwanda guhagarikwa kubera Covid-19 - ni igitaramo yari guhuriramo na Gentil Misigaro na Israel Mbonyi. Yagize ati "Ndibuka umunsi bahagarika concert yanjye namaze igihe ndi mugahinda kubera iyo mpamvu, Ariko nirengangiza ko twakoze Livestream yakurikiwe n'abarenga ibihumbi 40 mu gihe room twagombaga gukoreramo itari kurenza ibihumbi 5. Ibintu nkibi nibyo natekerejeho bituma ndirimba ngo 'Amaso yanjye arahumutse ubu ndareba'. Ntabwo nzongera kurira ukundi namenye uwo ndiwe ndi uwawe".
Yasoje ashimira cyane uyu munyempano Yvette Uwase witanze akava muri Leta atuyemo akajya mu yo Adrien atuyemo ajyanywe no kumusaba ko bhakorana indirimbo. Yanasabye abandi bahanzi gushyigikira abahanzi bakizamuka. Ati "Ndanashimira uyu muririmbyi Yvette watumye twicara muri studio, yavuye muri state yabo afata indege amasaha 5 aza kundeba, iyo ataba we, bishoboke ko iyi ndirimbo itari kujya hanze vuba. Kandi dukomeze gushigikira abana nk'aba bafite impano bagere kure".
Yvette Uwase umuramyi utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki, yabwiye InyaRwanda.com ko yanyuzwe cyane no gukorana indirimbo na Adrien Misigaro na cyane ko ari mu bahanzi akunda cyane. Yagize ati "Ni umugisha kandi birahebuje kwigira ku birenge bya bakuru bacu. Adrien ni umwe mu bahanzi ba Gospel nkunda cyane".
Yvette Uwase yishimiye gukorana indirimbo na Adrien Misigaro
Adrien Misigaro na Yvette bakoranye indirimbo "Ndareba"
TANGA IGITECYEREZO