Kigali

Burkina Faso: Filme z’Abanyarwanda batatu zegukanye ibihembo bikomeye muri FESPACO - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/10/2021 8:01
0


Filime eshatu z’Abanyarwanda zari ku rutonde rw’izihataniye ibihembo mu iserukiramuco rya sinema ryitwa Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO), zegukanye ibihembo bikomeye.



Zegukanye ibihembo muri filime 239 zakozwe n’Abanyafurika zari zihataniye ibihembo zo mu bihugu 50 byo muri Afurika mu byiciro bitandukanye. Ibi bihembo bya sinema byatanzwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso.

Iri serukiramuco ryari rihatanyemo Abanyarwanda batatu barimo Kantarama Gahigiri, Fafin Allaih na Mutiganda wa Nkunda wagize uruhare mu kwandika Filime nka City Maid na Seburikoko.

Mutiganda wa Nkunda yegukanye igihembo cya filime ifite inkuru nziza (Best script) mu cyiciro ‘Feature filim Competition’ abicyesha filime ye yise ‘Nameless’.

Mutiganda yabwiye INYARWANDA ko yatunguwe no kwegukana iki gihembo kubera ko filime ye yari ihatanye n’izindi filime zikomeye muri iki cyiciro.

Ati “Byandenze muvandimwe! Kubera ko iki cyiciro nari mpatanyemo ni cyo cyiciro Joel Karekezi yegukanyemo igihembo mu 2019. Hari harimo filime z’ibigugu z’abantu bakomeye. Ntabwo natekerezaga y’uko hari ikintu na kimwe nshobora kubona ariko birangira mbonye igihembo cya filime ifite inkuru (script) nziza. Byanshimishije, byandenze pe!’

Iyi filime ya Mutiganda wa Nkunda irimo abakinnyi nka Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana.

Umunyarwandakazi Kantarama yegukenye igihembo cyiswe ‘Paulin d’or’, kikaba igihembo cya mbere mu cyiciro cya filime ngufi (short film documentary).

Yegukanye iki gihembo abicyesha filime ‘Ethereality’ yakiniwe mu Busuwisi ahitwa Winterthur mu iguriro ryitwa Osina. Hari n’utundi duce tugaragara mu mashusho yayo twagiye dufatirwa ku mihanda yegereye Hotel yitwa 5*5*5 bakoreyemo umwiherero.

Kantarama yanditse kuri konti ye ya Facebook, avuga ko nta magambo yabona asobanura ibyishimo afite kuva yakwegukana iki gihembo. Uyu mukobwa kandi yashimye ikipe ngari yamufashije gutunganya iyi filime.

Alliah Fafin we yegukanye igihembo cyiswe ‘Poulin d’argent’, kikaba igihembo cya kabiri mu cyiciro cya filime ngufi (short film fiction).

Igihembo nyamukuru muri iri serukiramuco cya l’Étalon de Yennenga cyahawe Khadar Ahmed wo muri Somalia, abicyesha filime yise ‘The Gravedigger's Wife’ yanditse akanayobora.

Uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko ntiyari mu muhango wo gutanga ibi bihembo. Yahigitse abatunganya filime bo mu bihugu 15 bari bahataniye iki gihembo.

Filime yegukana igihembo l’Étalon de Yennenga ihabwa igihembo kingana n’asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu 2019, iki gihembo cyegukanwe n’Umunyarwanda Joël Karekezi abicyesha filime ye yise “Mercy of Jungle.”  Iyi filime ya Mutiganda wa Nkunda irimo abakinnyi nka Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana.

Fespaco ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi maserukiramuco abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.

Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.

 

Filime ‘Nameless’ ya Mutiganda wa Nkunda yegukanye igihembo 'Best Script' muri FESPACO Abderrahmane Sissako [Uri iburyo] wari mu Kanama Nkemurampaka kemeje ko Mutiganda yegukana igikombe    Kantarama Gahigiri yegukanye igihembo ‘Poulin d’or’ nka filime ngufi mbarankuru

 

Filime ‘Amani’ ya Fafin Alliah yegukanye igihembo ‘Poulin d’argent’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND