Uyu muhanzi yabitangaje mu muhango wo gutanga ibi
bihembo bya Kiss Summer Awards, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira
2021 muri Kigali Arena.
Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’impeshyi
w’umwaka wa 2021 (Best Summer Artist). Iki gihembo yagishyikirijwe n’umuyobozi
mu ruganda rwa Skol rwateye inkunga ibi bihembo ku nshuro ya kane.
Uyu muhanzi yavuze ko afite ishimwe ku mutima, ashima
Imana, abafana n’abakunzi b’umuziki bamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere.
Yashimye ‘abantu bose bamukunda n’Imana yamuhaye
impano idasanzwe mu muziki. Yashimye ikipe bakora mu kazi ka buri munsi, ashima
Juno Kizigenza yarebereye inyungu.
Bruce Melodie yagaragaje ko n’ubwo yegukana iki
gihembo ariko cyagahwe Juno Kizigenza. Ati “Iki gikombe ntwaye ndumva nagiha
Juno."
Uyu muhanzi kandi yaririmbye mu muhango wo gutanga ibi
bihembo anateguza igitaramo cye azakorera muri Kigali Arena tariki 6 Ugushyingo
2021.
Ari kwitegura kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.
Aherutse kwandika kuri Twitter, avuga ko umuziki watumye amazina ye yo mu
byangombwa ahinduka Bruce Melodie.
Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhnzi w’impeshyi
w’umwaka (Best Summer Artist of the year)
Bruce Melodie yavuze ko Juno Kizigenza yakoze ku buryo iki gihembo yegukanye nawe yari agikwiriye
Bruce Melodie yateguje igitaramo azakora tariki 6
Ugushyingo 2021