Abantu batandukanye barimo ibyamamare batambutse ku itapi itukura izwi nka ‘Red Carpet’ mbere y’uko umuhango wo gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 utangira.
Ibi bihembo byatangiwe muri Kigali Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021. Byari biteganyijwe ko ibi birori bitangira saa kumi z’amanywa ariko byatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri. Imbere muri Kigali humvikanaga umuziki ucurangwa na Dj Muturage wa Kiss Fm.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo watambutse kuri Radio Kiss Fm ndetse no kuri KC2 Tv. Ni ku nshuro ya kane ibi bihembo bitanzwe, hashimirwa abahanzi n'aba Producer bahize abandi mu mpeshyi ya 2021.
Umuhango wo gutambuka ku itapi itukura wayobowe n’abanyamakuru
ba Kiss Fm, Cyuzuzo Jeanne d’Arc na Bagwire Keza Joannah uherutse kwambikwa impeta
y’urukundo.
Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibi bihembo wayobowe n’umunyamakuru
wa Kiss Fm, Nkusi Arthur.
Mu gutambuka ku itapi itukura, Nkusi Arthur yaserukanye n’umukunzi we Muthoni Fiona Ntaringwa muri ibi birori. Bombi baherutse gukorera ubukwe mu Karere ka Rutsiro mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu tariki 14 Kanama 2021.
Umuhanzikazi Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakoranye indirimbo ‘Away’ baserukanye muri ibi birori
Umuhanzi Sintex na Gabiro Guitar banyura ku itapi itukura (Red Carpet) Umunyamakuru Nkusi Arthur wayoboye umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya kane Umunyamakuru Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage 2015
Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc wa Kiss Fm
Umuraperi Bull Dogg uherutse gusohora Album nshya
Gloria Mukamabano Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo KC2
Muyoboke Alex, Umujyanama w’umuhanzi Chris Hat
Promesse Kamanda ufata amafoto mu bikorwa bitandukanye
Umuhanzi Social Mula
Umuyobozi wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert [Uri iburyo] yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo Kiss Summer Awards
Producer Element wakoze indirimbo nyinshi zikunzwe hanze aha
Mu gutambuka ku itapi itukura, Nkusi Arthur
yaserukanye n’umukunzi we Muthoni Fiona Ntaringwa muri ibi birori
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Dj Phil Peter uherutse
gusohora indirimbo ‘Bimpame’
Itsinda rya Symphony Band ryitegura gukora igitaramo mu Ugushyingo 2021
Umuraperi Fireman
Umuhanzi Confy ukunzwe n’urubyiruko muri iki gihe
Papa Cyangwe na Rock Kirabiranya
Umunyamakuru Antoinette Niyongira
Abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) Klepy, Martina Abera na Athan Tashobya
Gaju Evelyne wegukanye ikamba rya Miss Congeniality muri Miss Rwanda
Martina, Klepy, Cyuzuzo na Bagwire Keza Joannah
Dj Brianne uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu kuvanga umuziki
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO