Ibirori byose bigira udushya, mu birori bya ‘Bianca Fashion Hub’ byitabiriwe ku bwinshi muri Onomo Hotel byabaye kuri uyu munsi Tariki 23 Ukwakira 2021, abantu batandukanye bahanyuranye umucyo bigeze kuri Ndimbati biba urwenya.
Buri wese watambutse kuri Red Carpet, yari yifitiye
icyizere cyo guhigika abandi, mu bahungu n’abakobwa bari baberewe. Ndimbati usanzwe umenyerewe
muri Filime Nyarwanda, yaje muri ibi birori bya ‘’Bianca Fashion Hub’ biri
buhembe abantu 2 bari buhige abandi (umuhungu n’u
mukobwa) yambaye bidasanzwe aho yaje yambaye ikositimu isekeje cyane ifite ukuguru kumwe.
Papa Cyangwe yaje
yambaye bitangaje ariko umukobwa bari kumwe yari yambaye iherena rikoze mu
gakingirizo. Ubwo banyuraga kuri Red Carpet, umushyushyarugamba Buryohe
wayoboye ibi birori yamubajije byinshi, maze Papa Cyangwe asubiza ko yamwambitse
agakingirizo nk’iherena ritangaje.
Ndimbati yakoze agashya muri ibi birori
Bianca wateguye ibi birori nawe yaje mu
mwambaro utangaje aba umuntu wavugishije abatari bake nko gutanga urugero rwiza
mu kwambara imideli.
Umukobwa wari uri kumwe na Papa Cyangwe yari yambaye iherena ry'Agakingirizo
TANGA IGITECYEREZO