Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021 mu irushanwa Miss Global Beauty Rwanda yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya The Miss Globe 2021 rigiye kubera muri Albania ku mugabane w’i Burayi.
Uyu mukobwa yahagarutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga
cya Kigali, saa cyenda n’iminota 50’ atwawe n’indege ya Ethiopian Airlines ku
mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.
Stella Matutina yitabiriye irushanwa Miss Globe riri
mu marushanwa umunani akomeye ku Isi. Rizabera mu Mujyi wa Tirana mu gihugu cya
Albania.
Yabwiye INYARWANDA, ko ari ibyishimo bikomeye kuri we
kuko ari ‘ibintu nashatse kuva cyera’. Uyu mukobwa yavuze ko yiteguye guhesha
ishema u Rwanda.
Uyu mukobwa aherutse gufungura shene ya Youtube azajya
anyuzamo ibiganiro bijyanye n’ubwiza, guteka, ubukerarugendo bw’u Rwanda
n’ahantu nyaburanga ho gusura, n’ibindi byinshi by’ubuzima busanzwe.
Avuga ko ari igitekerezo yagize cyo kugaragaza ahantu
nyaburabanga ba mukerarugendo bashobora gusura, nyuma yo kubona ko hari abantu
baba mu bihugu byo mu mahanga batazi u Rwanda.
Bituma yiyemeza gushyiraho umuyobora azajya akoreraho
ibiganiro yise “Miss Tourism Rwanda Stella” aho azajya asura kandi akagaragaza
ibyiza bitatse u Rwanda.
Murekatete Stella Matutina, ari mu banyeshuri
baherutse gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho yigaga mu kigo cy’amashuri
cya Remera Martyrs.
Uyu mukobwa mu matora yo kuri internet mu irushanwa
Miss Global Beauty Rwanda 2021 yagiye aza imbere y’abandi, kugeza ubwo yegukana
ikamba Miss Tourism World Rwanda.
Miss Stella yagiye guhagararira u Rwanda muri The Miss
Globe 2021
Uyu mukobwa arara ageze mu Mujyi wa Brussels, ejo
azafata indi ndege imwerekeza Albania.
TANGA IGITECYEREZO