Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 64 yanyuze mu buzima bukomeye nyamara bwaje gutuma avamo ikirangirire muri Politike y’isi. Itariki yavutseho benshi bayibazaho byinshi.
Perezida Paul Kagame yavutse kuwa 23 Ukwakira 1957, ni bucura mu
muryango w’abana 6. Se yitwaga Deogratias Rutagambwa wari umunyamuryango w’Umwami
Mutara III Rudahigwa, nyina akaba yaritwaga Asteria Rutagambwa nawe wari
ufitanye isano ya hafi n’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalia Gicanda.
Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989, bafitanye
abana 4 abahungu batatu n’umukobwa umwe. Paul Kagame kugeza ubu afite
umwuzukuru umwe w’umukobwa witwa Ava Ndengeyingoma, uvuka ku buheta bwe bw’umukobwa
witwa Ange Kagame washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu mwaka wa 2020.
Paul Kagame yageze mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1962 ahunganye n’umuryango we bahunze itotezwa, ihohoterwa n’ibindi
binyuranye byakorwaga n’abahutu bari bararenzwe n’urwango batifuzaga ko
umututsi yabaho atekanye mu gihugu cye cy’u Rwanda.
Yakuze nk’abandi bana ariko akaba umuhanga cyane aho yize hose, kandi
intumbero yari iyo kuzagarura abanyarwanda bari barahejwe imyaka myinshi mu
gihugu cyabo cy’u Rwanda. Byatumye mu mwaka wa 1979 yinjira mu gisirikare yanaherewemo imyitozo mu ishuri rya CGSC ryo muri Leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryabonye izuba mu 1881.
Mu myaka ya za 1980, Paul Kagame ari mu basirikare barwanije Leta y’igitugu ya
Obote wayoboye Uganda, barayitsinda bimika Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi, Paul Kagame ahita ahabwa inshingano
zikomeye zo kuyobora urwego rw'ubutasi rw’igisirikare cya Uganda, hari mu mwaka wa 1986.
Kagame yaje kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda nk'uko yari
yarakomeje kubyitoza mu myaka ya 1977 na 1978 asura bucece u Rwanda yirengagije
ko yatabwa muri yombi nk’umututsi wari impunzi kandi w’umusore ufite imbaraga, nyamara urukundo yari afitiye igihugu n’umuhate wo kurugarukamo ntibyabashaga
gutuma atuza.
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Paul Kagame kuba Visi Perezida w'u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera muri 2000 akaba ari inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w’Ingabo, maze kuwa 22 Mata 2000
arahirira inshingano zo kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame uharanira kandi waharaniye mu myaka ye yose kubaho neza kw'abanyarwanda bose arizihiza isabukuru y'imyaka 64 y'amavuko
Imibereho ya Paul Kagame iratangaje nk'uko nawe ubwe atangaje ugereranije n’ibihe bikomeye igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo kuva abakoroni bagera mu Rwanda by’umwihariko kuva mu 1959 ubwo yari afite imyaka iyingayinga 2 kugeza uyu munsi aho yagaruye ituze mu banyarwanda, bakaba babanye mu mahoro n'umutekano aho buri umwe ikimuraje ishinga ari iterambere rye n’iry’igihugu nta vanguramoko, u Rwanda ari nyabagendwa.
Ibinyamakuru bitandukanye bigaragaza ibi bibazo bikurikira
nk'ibya mbere byabajijwe ku itariki ya 23 Ukwakira 1957, Perezida Paul Kagame yavutseho
1.Hari ku munsi
wa kangahe w’icyumweru kuwa 23 Ukwakira 1957?
Kuwa 23 Ukwakira 1957 wari umunsi wa Gatatu w'icyumweru
2.Ni nde
wari uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 23 Ukwakira 1957?
Kuwa 23 Ukwakira 1957 Perezida wa Amerika wariho yari uwo mu ishyaka
ry'aba Repubulike yitwaga Dwight D. Eisenhower.
3.Ni nde
wari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza kuwa 23 Ukwakira 1957?
Kuwa 23 Ukwakira 1957 Minisitiri w'intebe w’u Bwongereza yari Harold
Macmillan
4.Ni nde
wari Papa wa Kiliziya Gatolika kuwa 23 Ukwakira 1957?
Kuwa 23 Ukwakira 1957 Papa wariho yitwaga Pius XII (Papa
Piyo wa 12)
5.Ni ibihe
byamamare byavutse kuwa 23 Ukwakira 1957?
Kuwa 23 Ukwakira 1957 havutse ibyamamare binyuranye birimo Paul
Kagame, Dwight Lowry, Beat Breu n'abandi.
6.Ni iyihe
ndirimbo yari ikunzwe kuwa 23 Ukwakira 1957?
Indirimbo ya mbere yari ikunzwe kuwa 23 Ukwakira 1957
yitwaga Wake Up Litte Susie y’itsinda rya Everly Brothers muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
na Diana ya Paul Anka mu Bwongereza.
7.Ni ikihe
gitabo cyari kigezweho kuwa 23 Ukwakira 1957?
Kuwa 23 Ukwakira 1957 hari hagezweho igitabo cyanditswe na
John F Kennedy kitwaga Profiles In Courage ni nacyo cyari kiri kugurwa cyane
8.Ni uwuhe
Mwami wari urongoye Ubwami bw’u Rwanda kuwa 23 Ukwakira 1957?
Kuwa 23 Ukwakira 1957 Umwami wari warimye ingoma mu mwaka
1931 niwe wari urongoye u Rwanda, yitwaga Mutara III Rudahigwa uri no mu cyiciro
cy’Intwari z’Imena waje gutanga mu mwaka wa 1959.
Ibyishimo bya Perezida Paul Kagame n'umuryango we bituma yisanzura nyuma y'inshingano zikomeye afite zo kuyobora abanyarwanda, aha yarimo akina n'umwuzukuru we Ava Ndengeyingoma
Mu gutegura iyi nkuru twifashishije ibinyamakuru bitandukanye ariko iby’ingenzi ni TAKEMEBACK, BBC na WIKIPEDIA
TANGA IGITECYEREZO